Rwanda Provisional Test

Questions & Answers

Page 1 of 10 · 198 questions
  1. 01Traffic RulesInkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
    • ABabona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
    • BIburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
    • CBabona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  2. 02Traffic RulesIyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
    • AImyaka 10
    • BImyaka 12
    • CImyaka 7
    • DNtagisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:

    Igisubizo cy’ukuri: B. Imyaka 12

  3. 03Traffic RulesIbinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
    • AMetero 3
    • BMetero 2 na cm 50
    • CMetero 2 na cm 10
    • DMetero 2

    Answer card

    Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :

    Igisubizo cy’ukuri: C. Metero 2 na cm 10

  4. 04Traffic RulesIyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
    • Ametero 100
    • Bmetero 150
    • Cmetero 200
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. metero 150

  5. 05Traffic RulesIyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabizigaho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
    • Aitara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
    • Bagatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
    • Citara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabizigaho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  6. 06Traffic RulesUtugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
    • Aumweru
    • Bumuhondo
    • Cumutuku
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Utugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. umuhondo

  7. 07Traffic RulesItara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
    • Aahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
    • Bahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga
    • Cinyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga

  8. 08Traffic RulesAmatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
    • AIyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
    • BIyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
    • CIyo ari mu nsisiro
    • DIbisubizo byose ni ukuri

    Answer card

    Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi

  9. 09Traffic RulesIyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
    • AUbururu
    • BUmweru
    • CUmutuku
    • DNta gisubizo cy’ukuri

    Answer card

    Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. Ubururu

  10. 10Traffic RulesIyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
    • Am 2.50
    • Bm 2.75
    • Cm 3
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. m 2.75

  11. 11Traffic RulesIyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
    • AKuri buri nzira
    • BHagati y’amasangano
    • CIburyo bw’amasangano
    • Da na b ni ibisubizo by’ ukuri

    Answer card

    Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:

    Igisubizo cy’ukuri: D. a na b ni ibisubizo by’ ukuri

  12. 12Traffic RulesIbyapa biburira nibyo gutambuka mbere birangwa:
    • Aishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura , ubuso bwera n’ ikiranga mu ibara ry’umukara
    • Bishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura,ubuso bw’ubururu n’ikiranga mu ibara ry’umukara
    • Cishusho y’uruziga mw’ibara ritukura,ubuso bw’ubururu n’ikiranga mu ibara ry’umukara
    • Dishusho y’uruziga mw’ibara ritukura,ubuso bwera n’ikiranga mu ibara ry’umukara

    Answer card

    Ibyapa biburira nibyo gutambuka mbere birangwa:

    Igisubizo cy’ukuri: A. ishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura , ubuso bwera n’ ikiranga mu ibara ry’umukara

  13. 13Traffic RulesIbinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwaisuzumwa rimwe mu mezi 6:
    • AIbinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
    • BIbinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
    • CIbinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
    • DIbisubizo byose ni ukuri

    Answer card

    Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwaisuzumwa rimwe mu mezi 6:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Ibisubizo byose ni ukuri

  14. 14Traffic RulesUmurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
    • AIgisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
    • BAhegereye umurongo ukomeje
    • CIgabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
    • DA na C nibyo

    Answer card

    Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :

    Igisubizo cy’ukuri: C. Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo

  15. 15Traffic RulesIjambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
    • AAbanyamaguru
    • BIbinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
    • CA na B ni ibisubizo by’ukuri
    • DIbisubizo byose nibyo

    Answer card

    Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Ibisubizo byose nibyo

  16. 16Traffic RulesAhantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
    • ABiteganye
    • BKu murongo umwe
    • CA na B nibyo
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  17. 17Traffic RulesNi ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
    • Aigihe kigenda ahamanuka
    • Bigihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga
    • Cigihe gifite feri y’urugendo
    • Dibisubizo byose ni byo

    Answer card

    Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:

    Igisubizo cy’ukuri: B. igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga

  18. 18Traffic RulesUburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
    • AIbifite umutambiko umwe uhuza imipira
    • BIbifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
    • CMakuzungu
    • DNta gisubizo cy’ukuri

    Answer card

    Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri

  19. 19Traffic RulesIbinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
    • Aibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
    • Bibinyabiziga bya police y’igihugu
    • Cibinyabiziga ndakumirwa
    • Dibisubizo byose ni ukuri

    Answer card

    Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:

    Igisubizo cy’ukuri: C. ibinyabiziga ndakumirwa

  20. 20Traffic RulesUbugari bwa remoriki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
    • A25 cm
    • B125 cm
    • C45 cm
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ubugari bwa remoriki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo