Amategeko y'Umuhanda mu Rwanda
Ibibazo 101 by'amategeko y'umuhanda: gutambuka mbere, umuvuduko, kunyuranaho, guhagarara n'amatara.
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaAmategeko y'UmuhandaSoma ibyigwa ↓Collapse ↑▾
Amategeko y'umuhanda agenga uburyo bwo kugendera mu nzira nyabagendwa n'umutekano w'abawukoresha mu Rwanda.
Uko Ikizamini cy'Amategeko kimeze muri Polisi (RNP)
Iyo ugiye gukora ikizamini cy'agateganyo kuri mudasobwa (Touch screen / CBT) mu bigo bya Polisi, mudasobwa igutoranyiriza ibibazo 20 biturutse muri banki y'ibibazo by'igihugu. Muri ibyo bibazo 20, ibibazo biri hagati ya 10 na 12 biba byerekeye amategeko y'umuhanda.
Uhagarikirwa igihe cy'iminota 20 yo gukora ibyo bibazo 20. Buri kibazo kiba gifite amahitamo 4 (A, B, C, D). Kugira ngo utsinde uhabwe uruhushya rw'agateganyo, ugomba gutsindira byibura amanota 12 kuri 20 (60%).
Imiterere y’ikizamini
Ibibazo 20 bitoranywa mu buryo bwa tombola, iminota 20 yo kubisubiza.
Amanota yo gutsinda
Byibura amanota 12/20 asabwa na Polisi y’u Rwanda kugira ngo utsinde.
Ubwoko bw’ibibazo
Ibibazo by’amahitamo bibaza ku ngingo z’amategeko, intera zitegetswe n’uburenganzira bwo gutambuka.
Ingingo z'Ingenzi Zibazwa muri Ibi Bibazo 101
Ibibazo 101 biri muri iyi banki byibanda ku ngingo z'ingenzi zikunze kugaruka mu kizamini cya Polisi:
Gutambuka Mbere (Uburenganzira bwo Gutambuka)
Ihame ryo gutanga inzira ku kinyabiziga giturutse iburyo mu mahuriro y’imihanda adafite ibyapa, gutambuka mbere ku kinyabiziga kiri muri rond-point, no kureka ibinyabiziga bitabaye bifite intabaza n’amatara y’umuburo (imbangukiragutabara, polisi, kizimyamoto) bigatambuka mbere.
Umuvuduko Ntarengwa
Umuvuduko ntarengwa wemewe: km 40 mu isaha mu nsisiro / mu mijyi, na km 80 mu isaha ahasanzwe mu mihanda minini. Kugabanya umuvuduko ahari amashuri, ibitaro, inzira z’abanyamaguru no mu makorosi.
Kunyuranaho mu Muhanda
Kunyuranaho bikorerwa ibumoso gusa. Birabujijwe kunyuranaho mu makorosi ateje akaga, mu misozi hejuru aho utabona imbere, mu mahuriro y’inzira za gariyamoshi, no ku masangano y’abanyamaguru.
Guhagarara Akanya Gato n’Umwanya Munini
Itandukaniro riri hagati yo guhagarara akanya gato (kugira ngo abantu binjire cyangwa baviremo) no guhagarara umwanya munini (parking). Intera ya metero 5 igomba gusigara ku masangano y’imihanda.
Amatara y’Ikinyabiziga n’Urumuri
Kuzimya amatara maremare (y’urugendo) ugacana amagufi (ay’ikibariro) iyo uhuye n’ikindi kinyabiziga cyangwa iyo ugikurikiye muri m 50. Amatara ndangaburumbarare ku binyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10, n’utugarurarumuri tubonwa muri m 150.
Gukurura Ibinyabiziga n’Umutekano
Uburyo bwo gukurura ikinyabiziga hakoreshejwe igiti cyangwa icyuma gikomeye, kubuza gutwara abana bari munsi y’imyaka 12 ku ntebe y’imbere igihe hari indi myanya, n’umukandara w’umutekano.
Inama Zizagufasha Gutsinda Iki Kizamini
Soma neza interuro y'ikibazo witonze. Witondere amagambo nka « birabujijwe », « bigomba », « igihe cyose », cyangwa « Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ».
Fata mu mutwe ibipimo by'imibare: ubugari bw'ikinyabiziga (m 2.50 / m 2.10), intera yo kubona utugarurarumuri (m 150), urumuri rw'amatara maremare (m 100) n'amagufi (m 40).
Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Amategeko (Ibibazo 101)
- 01Amategeko y’umuhandaInkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
- ABabona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
- BIburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
- CBabona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 02Amategeko y’umuhandaIyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
- AImyaka 10
- BImyaka 12
- CImyaka 7
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
Igisubizo cy’ukuri: B. Imyaka 12
- 03Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
- AMetero 3
- BMetero 2 na cm 50
- CMetero 2 na cm 10
- DMetero 2
Answer card
Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
Igisubizo cy’ukuri: C. Metero 2 na cm 10
- 04Amategeko y’umuhandaIyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
- Ametero 100
- Bmetero 150
- Cmetero 200
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: B. metero 150
- 05Amategeko y’umuhandaIyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabizigaho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
- Aitara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
- Bagatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
- Citara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabizigaho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 06Amategeko y’umuhandaUtugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
- Aumweru
- Bumuhondo
- Cumutuku
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Utugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: B. umuhondo
- 07Amategeko y’umuhandaItara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
- Aahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
- Bahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga
- Cinyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
Igisubizo cy’ukuri: A. ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
- 08Amategeko y’umuhandaAmatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
- AIyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
- BIyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
- CIyo ari mu nsisiro
- DIbisubizo byose ni ukuri
Answer card
Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: B. Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
- 09Amategeko y’umuhandaIyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
- AUbururu
- BUmweru
- CUmutuku
- DNta gisubizo cy’ukuri
Answer card
Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
Igisubizo cy’ukuri: A. Ubururu
- 10Amategeko y’umuhandaIyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
- Am 2.50
- Bm 2.75
- Cm 3
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: B. m 2.75
- 11Amategeko y’umuhandaIyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
- AKuri buri nzira
- BHagati y’amasangano
- CIburyo bw’amasangano
- Da na b ni ibisubizo by’ ukuri
Answer card
Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
Igisubizo cy’ukuri: D. a na b ni ibisubizo by’ ukuri
- 12Amategeko y’umuhandaIbyapa biburira nibyo gutambuka mbere birangwa:
- Aishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura , ubuso bwera n’ ikiranga mu ibara ry’umukara
- Bishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura,ubuso bw’ubururu n’ikiranga mu ibara ry’umukara
- Cishusho y’uruziga mw’ibara ritukura,ubuso bw’ubururu n’ikiranga mu ibara ry’umukara
- Dishusho y’uruziga mw’ibara ritukura,ubuso bwera n’ikiranga mu ibara ry’umukara
Answer card
Ibyapa biburira nibyo gutambuka mbere birangwa:
Igisubizo cy’ukuri: A. ishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura , ubuso bwera n’ ikiranga mu ibara ry’umukara
- 13Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwaisuzumwa rimwe mu mezi 6:
- AIbinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
- BIbinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
- CIbinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
- DIbisubizo byose ni ukuri
Answer card
Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwaisuzumwa rimwe mu mezi 6:
Igisubizo cy’ukuri: D. Ibisubizo byose ni ukuri
- 14Amategeko y’umuhandaUmurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
- AIgisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
- BAhegereye umurongo ukomeje
- CIgabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
- DA na C nibyo
Answer card
Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
Igisubizo cy’ukuri: C. Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
- 15Amategeko y’umuhandaIjambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
- AAbanyamaguru
- BIbinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
- CA na B ni ibisubizo by’ukuri
- DIbisubizo byose nibyo
Answer card
Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
Igisubizo cy’ukuri: D. Ibisubizo byose nibyo
- 16Amategeko y’umuhandaAhantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
- ABiteganye
- BKu murongo umwe
- CA na B nibyo
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 17Amategeko y’umuhandaNi ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
- Aigihe kigenda ahamanuka
- Bigihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga
- Cigihe gifite feri y’urugendo
- Dibisubizo byose ni byo
Answer card
Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
Igisubizo cy’ukuri: B. igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga
- 18Amategeko y’umuhandaUburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
- AIbifite umutambiko umwe uhuza imipira
- BIbifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
- CMakuzungu
- DNta gisubizo cy’ukuri
Answer card
Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri
- 19Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
- Aibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
- Bibinyabiziga bya police y’igihugu
- Cibinyabiziga ndakumirwa
- Dibisubizo byose ni ukuri
Answer card
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
Igisubizo cy’ukuri: C. ibinyabiziga ndakumirwa
- 20Amategeko y’umuhandaUbugari bwa remoriki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
- A25 cm
- B125 cm
- C45 cm
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ubugari bwa remoriki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Mategeko y'Umuhanda
Ibibazo by'ingenzi byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri n'ibisobanuro byabyo.
1Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :▾
- 01Amategeko y’umuhandaInkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
- ABabona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
- BIburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
- CBabona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
2Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:▾
- 02Amategeko y’umuhandaIyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
- AImyaka 10
- BImyaka 12
- CImyaka 7
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
Igisubizo cy’ukuri: B. Imyaka 12
3Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :▾
- 03Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
- AMetero 3
- BMetero 2 na cm 50
- CMetero 2 na cm 10
- DMetero 2
Answer card
Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
Igisubizo cy’ukuri: C. Metero 2 na cm 10
4Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:▾
- 04Amategeko y’umuhandaIyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
- Ametero 100
- Bmetero 150
- Cmetero 200
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: B. metero 150
5Iyo umuhanda ugabanijemo ibisate bibiri kandi ugendwamo mu byerekezo byombi umuyobozi abujijwe :▾
- 101Amategeko y’umuhandaIyo umuhanda ugabanijemo ibisate bibiri kandi ugendwamo mu byerekezo byombi umuyobozi abujijwe :
- Akugendera mu gisate cy’iburyo
- Bkunyuranaho
- Ckugendera mu gisate cy’ibumoso
- Dibisubizo byose ni byo
Answer card
Iyo umuhanda ugabanijemo ibisate bibiri kandi ugendwamo mu byerekezo byombi umuyobozi abujijwe :
Igisubizo cy’ukuri: C. kugendera mu gisate cy’ibumoso
Ibyapa byo mu Muhanda (Ibibazo 97)
Iga ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka, n’ibimenyetso byo ku butaka bifite amafoto yabyo.
Itoze Ibibazo by'Amategeko y'Umuhanda
Practice all 101 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.