Ibyapa n’Ibimenyetso byo mu Muhanda mu Rwanda
Ibibazo 97 by'ibyapa bifite amafoto: ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka n'imirongo yo mu muhanda.
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaIbyapa byo mu MuhandaSoma ibyigwa ↓Collapse ↑▾
Ibyapa byo mu muhanda n'ibimenyetso byo ku butaka biyobora abagenzi kandi bikarinda impanuka mu mihanda y'u Rwanda.
Uko Ibyapa Bibazwa mu Kizamini cya Polisi (RNP)
Mu kizamini cy'agateganyo gitangwa na Polisi kuri mudasobwa, ibibazo hafi kimwe cya kabiri (ibibazo hagati ya 8 na 10 kuri 20) biba birimo amafoto y'ibyapa cyangwa ibishushanyo by'imodoka ziri mu mahuriro y'imihanda.
Buri kibazo kiza gifite ifoto y'icyapa, maze ugasabwa guhitamo ubusobanuro nyabwo muri 4 uhawe, cyangwa ugasabwa kugaragaza ikinyabiziga gifite uburenganzira bwo gukata ikoni mbere y'ibindi.
Ibibazo by’amashusho
Amafoto y’ibyapa n’ibishushanyo by’amahuriro y’imihanda agaragara kenshi mu kizamini.
Icyo icyapa kigutegeka gukora
Ikizamini kibaza icyo icyapa gisobanura n’icyo umushoferi agomba gukora (kugabanya umuvuduko, gutanga inzira).
Urwego rw’amategeko
Ibimenyetso by’umupolisi biyobora umuhanda bisumbya amatara; amatara asumbya ibyapa; ibyapa bisumbya amategeko asanzwe yo gutambuka.
Ibyiciro 4 Bikomeye by'Ibyapa mu Rwanda
Amategeko y'umuhanda akoresha imiterere y'amashusho n'amabara yihariye kugira ngo agaragaze icyo icyapa kigamije:
1. Ibyapa Biburira Ibyago (Mpandeshatu)
Ishusho ya mpandeshatu ifite uruhande rutukura n’imbere hera cyangwa h’umuhondo. Biburira ibyago biri imbere: amakorosi ateje akaga, kumanuka cyane, umuhanda ufunganye, abanyamaguru bambuka cyangwa amatungo. Umushoferi agomba guhita agabanya umuvuduko.
2. Ibyapa Bibuza cyangwa Bitegeka Kwirinda (Uruziga rutukura)
Ishusho y’uruziga rufite uruhande rutukura. Bibuza gukora ibintu runaka: Kubuza kwinjira, kubuza kunyuranaho, umuvuduko ntarengwa, kubuza gukata ibumoso/iburyo, no kubuza guhagarara.
3. Ibyapa Bitegeka (Uruziga rw’ubururu)
Ishusho y’uruziga rufite ibara ry’ubururu n’ikimenyetso cyera. Bitegeka icyo umushoferi agomba gukora: Icyerekezo gitegetswe, kuzenguruka muri rond-point, inzira y’amagare, cyangwa umuvuduko muto utegetswe.
4. Ibyapa Biyobora n’Ibimenyesha (Urukiramende)
Ishusho y’urukiramende cyangwa kare ifite ibara ry’ubururu, icyatsi cyangwa ryera. Bitanga amakuru y’ingirakamaro: Ibitaro biri hafi, aho guhagarara (parking), inzira ifunze imbere, n’ibyerekezo by’imijyi.
5. Ibimenyetso byo ku Butaka (Imirongo yo mu Muhanda)
Umurongo udacagaguye wera (ntiwemerewe kuwurenga cyangwa kuwugendaho), umurongo ucagaguye (wemerewe kuwurenga unyuranaho iyo nta kibazo), imirongo ibiri, inzira z’abanyamaguru zifite imirongo ya zebra.
Amakosa Akunze Gukorwa ku Byapa Witondere
Ntukitiranye ibyapa bibuza (uruziga rufite uruhande rutukura) n'ibyapa bitegeka (uruziga rw'ubururu). Uruziga rutukura = Birabujijwe ; Uruziga rw'ubururu = Birategetswe.
Kuri foto z'amamodoka ari mu mahuriro y'imihanda, banza urebe umurongo ikinyabiziga kirimo, ibyapa biri ku muhanda n'ikinyabiziga gifite ikorosi cyinjiramo mbere yo guhitamo igisubizo cy'ukuri.
Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Ibyapa (Ibibazo 97)
- 102Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?
- AIkinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- BIkinyabiziga cya kabiri kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- CIkinyabiziga cya gatatu kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- DIkinyabiziga cya kane kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
Answer card
Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ikinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- 103Ibyapa byo ku muhandaAha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?
- AKwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
- BKuvuza ihoni agakomeza
- CTengereza munzira y’ abanyamaguru kugeza imidoka izimye
- DKongera umuvuduko mbere yuko abanyamaguru bambuka
Answer card
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?

Igisubizo cy’ukuri: A. Kwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
- 104Ibyapa byo ku muhandaNi ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:
- AIcyapa A19
- BIcyapa B5
- CIcyapa B6
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:

Igisubizo cy’ukuri: B. Icyapa B5
- 105Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?
- ATanga inzira ku binyabiziga biri mu muhanda munini
- BTanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
- CTanga inzira ku ma kamyo na za otobisi
- DIbinyabiziga byose uretse amapikipiki bigomba gutanga inzira
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Tanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
- 106Ibyapa byo ku muhandauhereye kuri ibi byapa habujijwe :
- AKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
- BKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa cyangwa ibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso
- Ckugendera hejuru ya 70 km/h
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
uhereye kuri ibi byapa habujijwe :

Igisubizo cy’ukuri: A. Kunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
- 107Ibyapa byo ku muhandaNdashaka gupariki ikinyabiga iburyo kunzira y’abanyamaguru
- Aberemewe munsi yicyi cyapa
- Bberemewe imbere y’icyi cyapa
- Cbirabujijwe imbere n’inuma yicyi cyapa
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
Ndashaka gupariki ikinyabiga iburyo kunzira y’abanyamaguru

Igisubizo cy’ukuri: A. beremewe munsi yicyi cyapa
- 108Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki?
- AUkugendera mu muhanda ubisikanirwamo
- BUkugendera mu muhanda ubisikanirwamo ntibyemewe
- CCyerekana aho umunyegare agomba kunyura
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ukugendera mu muhanda ubisikanirwamo
- 109Ibyapa byo ku muhandaHejuru y’aka kanunga:
- ANshobora kunyura ku kinyabiziga icyo aricyose mu gihe nagabanyije umuvuduko
- Bnshobora kunyura gusa kubinyabiziga by’imitende ibiri
- Ckunyuranaho ibumoso birabujijwe
- Da na b ni ibisubizo by’ukuri
Answer card
Hejuru y’aka kanunga:

Igisubizo cy’ukuri: C. kunyuranaho ibumoso birabujijwe
- 110Ibyapa byo ku muhandaNshobora kunyuraho umuyobozi w’ikinyabiziga wahagaze imbere y’inzira yabanyamaguru?
- Ayego
- Byego nyuma yo kuvuza ihoni
- Cyego mu gihe nkurikiwe n’ibindi binyabiziga
- DOya
Answer card
Nshobora kunyuraho umuyobozi w’ikinyabiziga wahagaze imbere y’inzira yabanyamaguru?

Igisubizo cy’ukuri: D. Oya
- 111Ibyapa byo ku muhandaUmuyobozi w’ikinyabiziga ageze hafi y’inzira y’abanyamaguru yakwitwara ate?
- AKugabanya umuvuduko mu gihe cyiza, ukitegura guhagarara
- BGukomeza agendera ku muvuduko uri hejuru, mu gihe umunyamaguru ategereje
- CKuguma ku muvuduko yari afite mu gihe umunyamaguru atarambuka
- DKuvuza ihoni akaguma ku muvuduko yahozeho
Answer card
Umuyobozi w’ikinyabiziga ageze hafi y’inzira y’abanyamaguru yakwitwara ate?

Igisubizo cy’ukuri: A. Kugabanya umuvuduko mu gihe cyiza, ukitegura guhagarara
- 112Ibyapa byo ku muhandaUmuyobozi w’ikinyabizaga cy’ikoreye ibintu bishobora gufata inkongi, n’ikihe cyapa cyerekana ko ibyo atwaye biturika by’afata inkongi ?
- Aa
- Bb
- Cc
- Dd
Answer card
Umuyobozi w’ikinyabizaga cy’ikoreye ibintu bishobora gufata inkongi, n’ikihe cyapa cyerekana ko ibyo atwaye biturika by’afata inkongi ?

Igisubizo cy’ukuri: B. b
- 113Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AInkomane banyuramo bazengurutse
- BBiremewe guhindukira
- CInzira y’icyerekezo kimwe imbere
- DBirabujijwe guhindukira
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Inkomane banyuramo bazengurutse
- 114Ibyapa byo ku muhandaN’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora aramutse ahumishijwe n’urumuri rw’amatara yikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo?
- Ahumisha ikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo ucana amatara maremare.
- BEgera kunkombe y’iburyo bw’umuhanda nibinashobioka ugabanye umuvuduko.
- CCanira amatara ikinyabiziga kiva mukindi cyerekezo
- DOngera umuvuduko kugira ngo usohoke mururwo rumuri vuba bishoboka
Answer card
N’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora aramutse ahumishijwe n’urumuri rw’amatara yikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo?

Igisubizo cy’ukuri: B. Egera kunkombe y’iburyo bw’umuhanda nibinashobioka ugabanye umuvuduko.
- 115Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura :
- Auburenganzira bwo gutambuka mbere
- Buburenganzira bwo gutambuka mbere mu yandi masangano y’umuhanda akwegereye
- Cibyago imbere mu masangano y’umuhanda ukwegereye
- Da na b ni ibisubizo by’ukuri
Answer card
Iki cyapa gisobanura :

Igisubizo cy’ukuri: A. uburenganzira bwo gutambuka mbere
- 116Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki?
- AAhegereye umuhanda unyerera.
- BImbere ipine ryapfumutse.
- CAhegereye icyago kidasobanuye ukundi.
- DImbere hari hatangirwa serivisi.
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki?

Igisubizo cy’ukuri: C. Ahegereye icyago kidasobanuye ukundi.
- 117Ibyapa byo ku muhandaUrenze munsisiro ,ukahasanga ibyapa bibiri ibumoso bwawe bimenyesha ko irangira ry’imirimo bitewe nicyo ibyo byapa bemenyesha wagendera kuwuhe muvuduko ?
- A70 km/h
- B50 km/h
- C40 km/h
- D80 km/h
Answer card
Urenze munsisiro ,ukahasanga ibyapa bibiri ibumoso bwawe bimenyesha ko irangira ry’imirimo bitewe nicyo ibyo byapa bemenyesha wagendera kuwuhe muvuduko ?

Igisubizo cy’ukuri: D. 80 km/h
- 118Ibyapa byo ku muhandaN’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora ashaka gukatira iburyo?
- AVuza ihoni umenyesha umunyegare ko ushaka gukatira iburyo
- BKata ikoni mbere y’umunyegare
- CEmerera umunyegare akomeze inzira ye
- DOngera umuvuuko kugira ngo umutange gukata mbere ye
Answer card
N’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora ashaka gukatira iburyo?

Igisubizo cy’ukuri: C. Emerera umunyegare akomeze inzira ye
- 119Ibyapa byo ku muhandaIcyi cyapa cyerekana :
- AIfungana ry’umuhanda
- Bumuhanda unyerera
- Cumuhanda utaringaniye
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Icyi cyapa cyerekana :

Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 120Ibyapa byo ku muhandandashaka kugata ibumoso. Imodoka y’icyatsi yaje irahagarara. Ninde ufite uburenganzira bwo gutambuka mbere?
- Amfite uburenganzira bwo gutambuka mbere
- Bimodoka y’icyatsi ifite uburenganzira bwo gutambuka mbere
- Ctwembi ntaburenganzira bwo gutambuka mbere gusa tugomba gutambukana ubwitonzi
- Dntagisubizo nakimwe kirimo
Answer card
ndashaka kugata ibumoso. Imodoka y’icyatsi yaje irahagarara. Ninde ufite uburenganzira bwo gutambuka mbere?

Igisubizo cy’ukuri: B. imodoka y’icyatsi ifite uburenganzira bwo gutambuka mbere
- 121Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AUmuhanda urombereje w’ibice byinshi ku birometero 50
- BIntera nto ntarengwa ya metero 50 hagati y’ibinyabiziga
- CUmuvuduko urenga ibirometero 50 mu isaha
- DUmuvuduko ntarengwa ugarukira ku birometero 50 mu isaha
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: D. Umuvuduko ntarengwa ugarukira ku birometero 50 mu isaha
Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Byapa byo mu Muhanda
Ingero z'ibibazo by'ibyapa n'amafoto yabyo byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri.
1Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?▾
- 102Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?
- AIkinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- BIkinyabiziga cya kabiri kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- CIkinyabiziga cya gatatu kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- DIkinyabiziga cya kane kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
Answer card
Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ikinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
2Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?▾
- 103Ibyapa byo ku muhandaAha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?
- AKwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
- BKuvuza ihoni agakomeza
- CTengereza munzira y’ abanyamaguru kugeza imidoka izimye
- DKongera umuvuduko mbere yuko abanyamaguru bambuka
Answer card
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?

Igisubizo cy’ukuri: A. Kwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
3Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:▾
- 104Ibyapa byo ku muhandaNi ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:
- AIcyapa A19
- BIcyapa B5
- CIcyapa B6
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:

Igisubizo cy’ukuri: B. Icyapa B5
4Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?▾
- 105Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?
- ATanga inzira ku binyabiziga biri mu muhanda munini
- BTanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
- CTanga inzira ku ma kamyo na za otobisi
- DIbinyabiziga byose uretse amapikipiki bigomba gutanga inzira
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Tanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
5uhereye kuri ibi byapa habujijwe :▾
- 106Ibyapa byo ku muhandauhereye kuri ibi byapa habujijwe :
- AKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
- BKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa cyangwa ibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso
- Ckugendera hejuru ya 70 km/h
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
uhereye kuri ibi byapa habujijwe :

Igisubizo cy’ukuri: A. Kunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
Amategeko y'Umuhanda (Ibibazo 101)
Iga gutambuka mbere, umuvuduko ntarengwa, kunyuranaho, amatara no guhagarara.
Itoze Ibyapa byo mu Muhanda
Practice all 97 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.