Ibyapa n’Ibimenyetso byo mu Muhanda mu Rwanda
Ibibazo 97 by'ibyapa bifite amafoto: ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka n'imirongo yo mu muhanda.
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaIbyapa byo mu MuhandaSoma ibyigwa ↓Collapse ↑▾
Ibyapa byo mu muhanda n'ibimenyetso byo ku butaka biyobora abagenzi kandi bikarinda impanuka mu mihanda y'u Rwanda.
Uko Ibyapa Bibazwa mu Kizamini cya Polisi (RNP)
Mu kizamini cy'agateganyo gitangwa na Polisi kuri mudasobwa, ibibazo hafi kimwe cya kabiri (ibibazo hagati ya 8 na 10 kuri 20) biba birimo amafoto y'ibyapa cyangwa ibishushanyo by'imodoka ziri mu mahuriro y'imihanda.
Buri kibazo kiza gifite ifoto y'icyapa, maze ugasabwa guhitamo ubusobanuro nyabwo muri 4 uhawe, cyangwa ugasabwa kugaragaza ikinyabiziga gifite uburenganzira bwo gukata ikoni mbere y'ibindi.
Ibibazo by’amashusho
Amafoto y’ibyapa n’ibishushanyo by’amahuriro y’imihanda agaragara kenshi mu kizamini.
Icyo icyapa kigutegeka gukora
Ikizamini kibaza icyo icyapa gisobanura n’icyo umushoferi agomba gukora (kugabanya umuvuduko, gutanga inzira).
Urwego rw’amategeko
Ibimenyetso by’umupolisi biyobora umuhanda bisumbya amatara; amatara asumbya ibyapa; ibyapa bisumbya amategeko asanzwe yo gutambuka.
Ibyiciro 4 Bikomeye by'Ibyapa mu Rwanda
Amategeko y'umuhanda akoresha imiterere y'amashusho n'amabara yihariye kugira ngo agaragaze icyo icyapa kigamije:
1. Ibyapa Biburira Ibyago (Mpandeshatu)
Ishusho ya mpandeshatu ifite uruhande rutukura n’imbere hera cyangwa h’umuhondo. Biburira ibyago biri imbere: amakorosi ateje akaga, kumanuka cyane, umuhanda ufunganye, abanyamaguru bambuka cyangwa amatungo. Umushoferi agomba guhita agabanya umuvuduko.
2. Ibyapa Bibuza cyangwa Bitegeka Kwirinda (Uruziga rutukura)
Ishusho y’uruziga rufite uruhande rutukura. Bibuza gukora ibintu runaka: Kubuza kwinjira, kubuza kunyuranaho, umuvuduko ntarengwa, kubuza gukata ibumoso/iburyo, no kubuza guhagarara.
3. Ibyapa Bitegeka (Uruziga rw’ubururu)
Ishusho y’uruziga rufite ibara ry’ubururu n’ikimenyetso cyera. Bitegeka icyo umushoferi agomba gukora: Icyerekezo gitegetswe, kuzenguruka muri rond-point, inzira y’amagare, cyangwa umuvuduko muto utegetswe.
4. Ibyapa Biyobora n’Ibimenyesha (Urukiramende)
Ishusho y’urukiramende cyangwa kare ifite ibara ry’ubururu, icyatsi cyangwa ryera. Bitanga amakuru y’ingirakamaro: Ibitaro biri hafi, aho guhagarara (parking), inzira ifunze imbere, n’ibyerekezo by’imijyi.
5. Ibimenyetso byo ku Butaka (Imirongo yo mu Muhanda)
Umurongo udacagaguye wera (ntiwemerewe kuwurenga cyangwa kuwugendaho), umurongo ucagaguye (wemerewe kuwurenga unyuranaho iyo nta kibazo), imirongo ibiri, inzira z’abanyamaguru zifite imirongo ya zebra.
Amakosa Akunze Gukorwa ku Byapa Witondere
Ntukitiranye ibyapa bibuza (uruziga rufite uruhande rutukura) n'ibyapa bitegeka (uruziga rw'ubururu). Uruziga rutukura = Birabujijwe ; Uruziga rw'ubururu = Birategetswe.
Kuri foto z'amamodoka ari mu mahuriro y'imihanda, banza urebe umurongo ikinyabiziga kirimo, ibyapa biri ku muhanda n'ikinyabiziga gifite ikorosi cyinjiramo mbere yo guhitamo igisubizo cy'ukuri.
Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Ibyapa (Ibibazo 97)
- 122Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi binyabiziga n’ikihe gihagaze nabi?
- AIbinyabiziga byombi
- BIkinyabiziga cy’icyatsi
- CIkinyabiziga cy’umutuku
- DNta n’imwe
Answer card
Muri ibi binyabiziga n’ikihe gihagaze nabi?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ibinyabiziga byombi
- 123Ibyapa byo ku muhandaIcyapa gikoze mw’ishusho ya mpandeshatu kimenyesha:
- Aibyago
- Bibibujijwe
- Cibitegetswe
- Dntagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Icyapa gikoze mw’ishusho ya mpandeshatu kimenyesha:

Igisubizo cy’ukuri: A. ibyago
- 124Ibyapa byo ku muhandaUmuyobozi w’ikinyabiziga yegereye aho umwana w’umuhungu utwaye akagare k’abana asezera ku nshuti ye . N’iyihe myifatire myiza wagira imbere yabo?
- AIkomereze nkaho ataragera munzira nyabagendwa
- BItegure kureka uwo mwana w’umuhungu atambuke, kuko yajya mu muhanda atitaye ku kinyabiziga cyawe
- CGabanya umuvuduko ureke uwo mwana yambuke
- DKomeza nkaho uwo mwana akiri munzira y’abanyamaguru
Answer card
Umuyobozi w’ikinyabiziga yegereye aho umwana w’umuhungu utwaye akagare k’abana asezera ku nshuti ye . N’iyihe myifatire myiza wagira imbere yabo?

Igisubizo cy’ukuri: B. Itegure kureka uwo mwana w’umuhungu atambuke, kuko yajya mu muhanda atitaye ku kinyabiziga cyawe
- 125Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AIherezo ry'muhanda urombeje w’ibice byinshi
- BBirabujijwe kunyura mu mu muhanda w’ ikindi cyerekezo
- CBirabujijwe kunyuranaho
- DBirabujijwe guhagara ku iteme
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Iherezo ry'muhanda urombeje w’ibice byinshi
- 126Ibyapa byo ku muhandaNi ikihe icyapa gisobanura umuhanda w'icyerekezo kimwe:
- AIcyapa D1a
- BIcyapa E13a
- CIcyapa C19
- DIcyapa C1
Answer card
Ni ikihe icyapa gisobanura umuhanda w'icyerekezo kimwe:

Igisubizo cy’ukuri: B. Icyapa E13a
- 127Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AKunyuranaho bikorerwa i buryo gusa
- BUmuhanda uyoborejwe i buryo
- CKata i buryo gusa
- DUmuhanda munini urasukira i bumoso
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: C. Kata i buryo gusa
- 128Ibyapa byo ku muhandaUmuyobozi w’ikinyabiziga akurikiye ibinyabiziga bibiri, yifuza kubinyuraho. N’iki yashingiraho mbere yo kubanyuraho?
- AUgomba kuzinyuraho zombi
- BSibyiza ko yazinyuraho atabasha kureba neza imbere ye
- CIbyapa by’aho ageze ntibimwemerera kunyuranaho
- DImbere har’inzira y’abanyamaguru
Answer card
Umuyobozi w’ikinyabiziga akurikiye ibinyabiziga bibiri, yifuza kubinyuraho. N’iki yashingiraho mbere yo kubanyuraho?

Igisubizo cy’ukuri: B. Sibyiza ko yazinyuraho atabasha kureba neza imbere ye
- 129Ibyapa byo ku muhandaUhuye n’ingorane utwaye ikinyabiziga , mu muhanda ufite ibyerekezo bibiri, ufite ikimenyetso kiburira cya mpandeshatu . wagishyira mu ntera ingana iki uvuye aho ikinyabiziga cyahagaze
- AMetero 5
- BMetero 25
- CMetero 45
- DMetero 100
Answer card
Uhuye n’ingorane utwaye ikinyabiziga , mu muhanda ufite ibyerekezo bibiri, ufite ikimenyetso kiburira cya mpandeshatu . wagishyira mu ntera ingana iki uvuye aho ikinyabiziga cyahagaze

Igisubizo cy’ukuri: B. Metero 25
- 130Ibyapa byo ku muhandaiki kimenyetso cyaka kinyemerera gukomeza:
- Ayego
- Byego ariko utanga inzira kubanyamaguru
- Cyego utanga inzira kubandi bayobozi b’ibinyabizaga baturutse mukindi cyerekezo
- Doya
Answer card
iki kimenyetso cyaka kinyemerera gukomeza:

Igisubizo cy’ukuri: D. oya
- 131Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AKomeza imbere gusa
- BAho kunyuranaho imbere
- CAho guhagarara umwanya munini
- DInzira y’ icyerekezo kimwe
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Komeza imbere gusa
- 132Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AUmuhanda urombereje w’ibice byinshi ibumoso
- BUmuhanda uyoborejwe i bumoso
- CIbinyabiziga biturutse iburyo bifite uburenganzira bwo gutambuka mbere
- DKata i bumoso gusa
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: D. Kata i bumoso gusa
- 133Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura ibi bikurikira:
- Abirabujijwe kunyura ku kindi kinyabiziga
- Bgutambuka mbere kw’ibinyabiziga bituruka aho ujya
- Cnta gisubizo cy’ukuri kirimo
- Dnta gisubizo cyukuri kirimo
Answer card
Iki cyapa gisobanura ibi bikurikira:

Igisubizo cy’ukuri: B. gutambuka mbere kw’ibinyabiziga bituruka aho ujya
- 134Ibyapa byo ku muhandaMu gihe utwaye ikinyabiziga uva kuri A ugana kuri B, Iki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?
- AUmuyobozi ashobora kurenga umurongo wera udacagaguye mugihe cyo guhindukira gusa
- BUmuyobozi w’ikinyabiziga abujijwe kunyuranaho, uretse gusa abayobozi b’ibinyamitende nibo bashobora kurenga umurongo wera udacagaguye
- CUmuyobozi w’ikinyabiziga abujijwe kunyuranaho arenze umurongo wera udacagaguye
- DUmuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kunyuranaho mu gihe bitateza icyago
Answer card
Mu gihe utwaye ikinyabiziga uva kuri A ugana kuri B, Iki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?

Igisubizo cy’ukuri: D. Umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kunyuranaho mu gihe bitateza icyago
- 135Ibyapa byo ku muhandaAha umuyobozi w’ ikinyabiziga ashobora kunyura kuri aba abanyamagare?
- AOya, umuyobozi ntashobora kureba imbere neza
- BYego, kuko umurongo wera ucagaguye udashobora kuba udacagaguye.
- CYego, abanyamagare bazumva imodoka bave munzira
- DYego, kuko buri kinyabiziga kiva mukindi cyerekezo gishobora kuguha inzira
Answer card
Aha umuyobozi w’ ikinyabiziga ashobora kunyura kuri aba abanyamagare?

Igisubizo cy’ukuri: A. Oya, umuyobozi ntashobora kureba imbere neza
- 136Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa kivuga:
- Aiherezo ryo gutambuka mbere
- Bgutambuka mbere kw’ibinyabiziga biturutse imbere aho ujya
- Cgutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iki cyapa kivuga:

Igisubizo cy’ukuri: C. gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere
- 137Ibyapa byo ku muhandaN’iyihe myifatire myiza wagira ugeze aho abana bari hafi y’inzira nyabagendwa?
- AItonde , witegereze ni biba ngongwa ubaburire unitegura kuba wahagarara.
- BIhute urenge aho abo bana bari
- CKomeza ugume ku muvuduko munini
- DKomeza ugendere kuruhande rw’iburyo
Answer card
N’iyihe myifatire myiza wagira ugeze aho abana bari hafi y’inzira nyabagendwa?

Igisubizo cy’ukuri: A. Itonde , witegereze ni biba ngongwa ubaburire unitegura kuba wahagarara.
- 138Ibyapa byo ku muhandaNiki ugomba gukora igihe wegereye ikimenyetso kimurika kiva mucyatsi kijya mumuhondo?
- AOngera umuvuduko kugirango usoze ikoni
- BKomeza kuko itara ry’icyatsi rigiye kwaka.
- CHagarara niba utateza ibyago
- DKomeza ubwitonzi witegura guhagarara mugihe itara rihindutse umutuku
Answer card
Niki ugomba gukora igihe wegereye ikimenyetso kimurika kiva mucyatsi kijya mumuhondo?

Igisubizo cy’ukuri: C. Hagarara niba utateza ibyago
- 139Ibyapa byo ku muhandaUmurongo w’umweru urombereje uciye hagati mu muhanda uvuze iki?
- AUmuyobozi wese abujijwe kuwurenga
- BAbanyamitende wemerewe kunyuranaho
- CKuhahagara biremewe
- DGuhindukira ku manywa
Answer card
Umurongo w’umweru urombereje uciye hagati mu muhanda uvuze iki?

Igisubizo cy’ukuri: A. Umuyobozi wese abujijwe kuwurenga
- 140Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa kivuga:
- Aifungana ry’umuhanda iburyo
- Bifungana ry’umuhanda w’akayira gasatira umuhanda ibumoso
- Cakayira gato
- Dnta gisubizo cy’ukuri
Answer card
Iki cyapa kivuga:

Igisubizo cy’ukuri: B. ifungana ry’umuhanda w’akayira gasatira umuhanda ibumoso
- 141Ibyapa byo ku muhandak’umuyobozi w’ivatiri, iki cyapa kivuze iki ?
- Akirambuza gutwara ku muvuduko utarengeje 5km/h
- Bntaburenganzira kimpa, mugihe gikurikizwa ku binyabiziga bifite hejuru ya toni 5
- Cntacyo bindebaho mugihe bireba gusa zipima tone 5 no kurengaho
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
k’umuyobozi w’ivatiri, iki cyapa kivuze iki ?

Igisubizo cy’ukuri: C. ntacyo bindebaho mugihe bireba gusa zipima tone 5 no kurengaho
Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Byapa byo mu Muhanda
Ingero z'ibibazo by'ibyapa n'amafoto yabyo byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri.
1Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?▾
- 102Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?
- AIkinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- BIkinyabiziga cya kabiri kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- CIkinyabiziga cya gatatu kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- DIkinyabiziga cya kane kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
Answer card
Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ikinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
2Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?▾
- 103Ibyapa byo ku muhandaAha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?
- AKwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
- BKuvuza ihoni agakomeza
- CTengereza munzira y’ abanyamaguru kugeza imidoka izimye
- DKongera umuvuduko mbere yuko abanyamaguru bambuka
Answer card
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?

Igisubizo cy’ukuri: A. Kwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
3Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:▾
- 104Ibyapa byo ku muhandaNi ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:
- AIcyapa A19
- BIcyapa B5
- CIcyapa B6
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:

Igisubizo cy’ukuri: B. Icyapa B5
4Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?▾
- 105Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?
- ATanga inzira ku binyabiziga biri mu muhanda munini
- BTanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
- CTanga inzira ku ma kamyo na za otobisi
- DIbinyabiziga byose uretse amapikipiki bigomba gutanga inzira
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Tanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
5uhereye kuri ibi byapa habujijwe :▾
- 106Ibyapa byo ku muhandauhereye kuri ibi byapa habujijwe :
- AKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
- BKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa cyangwa ibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso
- Ckugendera hejuru ya 70 km/h
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
uhereye kuri ibi byapa habujijwe :

Igisubizo cy’ukuri: A. Kunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
Amategeko y'Umuhanda (Ibibazo 101)
Iga gutambuka mbere, umuvuduko ntarengwa, kunyuranaho, amatara no guhagarara.
Itoze Ibyapa byo mu Muhanda
Practice all 97 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.