Ibyapa n’Ibimenyetso byo mu Muhanda mu Rwanda
Ibibazo 97 by'ibyapa bifite amafoto: ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka n'imirongo yo mu muhanda.
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaIbyapa byo mu MuhandaSoma ibyigwa ↓Collapse ↑▾
Ibyapa byo mu muhanda n'ibimenyetso byo ku butaka biyobora abagenzi kandi bikarinda impanuka mu mihanda y'u Rwanda.
Uko Ibyapa Bibazwa mu Kizamini cya Polisi (RNP)
Mu kizamini cy'agateganyo gitangwa na Polisi kuri mudasobwa, ibibazo hafi kimwe cya kabiri (ibibazo hagati ya 8 na 10 kuri 20) biba birimo amafoto y'ibyapa cyangwa ibishushanyo by'imodoka ziri mu mahuriro y'imihanda.
Buri kibazo kiza gifite ifoto y'icyapa, maze ugasabwa guhitamo ubusobanuro nyabwo muri 4 uhawe, cyangwa ugasabwa kugaragaza ikinyabiziga gifite uburenganzira bwo gukata ikoni mbere y'ibindi.
Ibibazo by’amashusho
Amafoto y’ibyapa n’ibishushanyo by’amahuriro y’imihanda agaragara kenshi mu kizamini.
Icyo icyapa kigutegeka gukora
Ikizamini kibaza icyo icyapa gisobanura n’icyo umushoferi agomba gukora (kugabanya umuvuduko, gutanga inzira).
Urwego rw’amategeko
Ibimenyetso by’umupolisi biyobora umuhanda bisumbya amatara; amatara asumbya ibyapa; ibyapa bisumbya amategeko asanzwe yo gutambuka.
Ibyiciro 4 Bikomeye by'Ibyapa mu Rwanda
Amategeko y'umuhanda akoresha imiterere y'amashusho n'amabara yihariye kugira ngo agaragaze icyo icyapa kigamije:
1. Ibyapa Biburira Ibyago (Mpandeshatu)
Ishusho ya mpandeshatu ifite uruhande rutukura n’imbere hera cyangwa h’umuhondo. Biburira ibyago biri imbere: amakorosi ateje akaga, kumanuka cyane, umuhanda ufunganye, abanyamaguru bambuka cyangwa amatungo. Umushoferi agomba guhita agabanya umuvuduko.
2. Ibyapa Bibuza cyangwa Bitegeka Kwirinda (Uruziga rutukura)
Ishusho y’uruziga rufite uruhande rutukura. Bibuza gukora ibintu runaka: Kubuza kwinjira, kubuza kunyuranaho, umuvuduko ntarengwa, kubuza gukata ibumoso/iburyo, no kubuza guhagarara.
3. Ibyapa Bitegeka (Uruziga rw’ubururu)
Ishusho y’uruziga rufite ibara ry’ubururu n’ikimenyetso cyera. Bitegeka icyo umushoferi agomba gukora: Icyerekezo gitegetswe, kuzenguruka muri rond-point, inzira y’amagare, cyangwa umuvuduko muto utegetswe.
4. Ibyapa Biyobora n’Ibimenyesha (Urukiramende)
Ishusho y’urukiramende cyangwa kare ifite ibara ry’ubururu, icyatsi cyangwa ryera. Bitanga amakuru y’ingirakamaro: Ibitaro biri hafi, aho guhagarara (parking), inzira ifunze imbere, n’ibyerekezo by’imijyi.
5. Ibimenyetso byo ku Butaka (Imirongo yo mu Muhanda)
Umurongo udacagaguye wera (ntiwemerewe kuwurenga cyangwa kuwugendaho), umurongo ucagaguye (wemerewe kuwurenga unyuranaho iyo nta kibazo), imirongo ibiri, inzira z’abanyamaguru zifite imirongo ya zebra.
Amakosa Akunze Gukorwa ku Byapa Witondere
Ntukitiranye ibyapa bibuza (uruziga rufite uruhande rutukura) n'ibyapa bitegeka (uruziga rw'ubururu). Uruziga rutukura = Birabujijwe ; Uruziga rw'ubururu = Birategetswe.
Kuri foto z'amamodoka ari mu mahuriro y'imihanda, banza urebe umurongo ikinyabiziga kirimo, ibyapa biri ku muhanda n'ikinyabiziga gifite ikorosi cyinjiramo mbere yo guhitamo igisubizo cy'ukuri.
Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Ibyapa (Ibibazo 97)
- 142Ibyapa byo ku muhandaIki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?
- ABiremewe kunyuranaho
- BUmuyobozi abujijwe kukirenga
- CWegereye icyapa cyo guhagarara umwanya muto
- DUmuhanda ufunganye
Answer card
Iki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Umuyobozi abujijwe kukirenga
- 143Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AUmuhanda ugabanijwemo ibisate bibiri
- BUmuhanda ugabanijwemo ibisate bine
- CInzira y’icyerekezo kimwe
- DUkugendera mu muhanda ubisikanirwamo
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: D. Ukugendera mu muhanda ubisikanirwamo
- 144Ibyapa byo ku muhandaigice kinzira nyabagendwa gikikijwe n’imirongo ibiri y’umweru iciyemo uduce kandi iteganye :
- Aahagenewe guhagarara umwanya munini n’umuto
- Bahagenewe abanayamaguru
- Cahagenewe inzira y’ibinyamitende
- Da na b ni ibisubizo by’ukuri
Answer card
igice kinzira nyabagendwa gikikijwe n’imirongo ibiri y’umweru iciyemo uduce kandi iteganye :

Igisubizo cy’ukuri: C. ahagenewe inzira y’ibinyamitende
- 145Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- ABirabujijwe gukata i buryo
- BTanga inzira ku bindi binyabiziga bigenda mu gihe ugiye gukatira iburyo
- CKata i buryo mu gihe nta bindi binyabiziga biturutse mu kindi cyerekezo
- DNta nkengero y’umuhanda yegutse iri i buryo
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Birabujijwe gukata i buryo
- 146Ibyapa byo ku muhandaUgeze bwa mbere ahabereye impanuka yo mu muhnda harimo inkomere wakora iki ?
- Agusohora inkomere mu kinyabiziga
- Bkubaha icyo kunywa
- Cku menyesha impanuka no guhamagara ubutabazi
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ugeze bwa mbere ahabereye impanuka yo mu muhnda harimo inkomere wakora iki ?

Igisubizo cy’ukuri: C. ku menyesha impanuka no guhamagara ubutabazi
- 147Ibyapa byo ku muhandaAha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora mugihe iyo ashaka kujya iburyo?
- AGukomeza hagati y’ abanyamaguru babiri
- Bkuvuza ihoni akongera umuvuduko
- CGuhagarara akareka abanyamaguru bakambuka
- DReka umunyamaguru umwe atambuke ubone umwanya wogutambuka
Answer card
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora mugihe iyo ashaka kujya iburyo?

Igisubizo cy’ukuri: C. Guhagarara akareka abanyamaguru bakambuka
- 148Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- ATanga inzira
- BIcyago
- CIcyerekezo kimwe
- DNtihanyurwa
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Tanga inzira
- 149Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AUmuhanda utaringaniye i buryo
- BAkamanuko gashobora gutera ibyago
- CAhantu umuhanda umeze nabi
- DUguhinguka ku mwaro cyangwa ku nkombe
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Akamanuko gashobora gutera ibyago
- 150Ibyapa byo ku muhandaNgomba :
- Aguhagarara igihe gito kuri icyi cyapa cy’umuhanda
- BGuhagarara ngatanga inzira kuri metero 100 ntaragera kuri icyi cyapa
- CGutanga inzira nkanahagarara iyo ari ngombwa muri m100 ntaragera kuri icyi cyapa
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
Ngomba :

Igisubizo cy’ukuri: B. Guhagarara ngatanga inzira kuri metero 100 ntaragera kuri icyi cyapa
- 151Ibyapa byo ku muhandaNi gute umuyobozi w’ikinyabiziga yanyura ku munyegare hano?
- AAha umuyobozi w’ikinyabiziga ntashobora kumunyuraho
- BAtarenze umurongo wera ucagaguye
- CArenze umurongo wera ucagaguye
- DNta kurenga iyi mirongo yombi
Answer card
Ni gute umuyobozi w’ikinyabiziga yanyura ku munyegare hano?

Igisubizo cy’ukuri: C. Arenze umurongo wera ucagaguye
- 152Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa kivuga:
- Aikoni iburyo
- Bakazamuko gashinze cyane
- Cakamanuko gashobora gutera ibyago
- Db na c byose ni ukuri
Answer card
Iki cyapa kivuga:

Igisubizo cy’ukuri: A. ikoni iburyo
- 153Ibyapa byo ku muhandaMubimenyetso bimurika itara ry’icyatsi risobanura iki ?
- AKwitegura kugenda
- BUburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso
- CHagarara niba inzira isohoka mu isangano ry’imihanda ifunze
- DNtagisubizo cyukuri kirimo
Answer card
Mubimenyetso bimurika itara ry’icyatsi risobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Uburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso
- 154Ibyapa byo ku muhandandashaka gukata iburyo. Biremewe ?
- Ayego
- Byego, ariko nyuma yo guhagarara
- Cntabwo byemewe
- Dntagisubizo cyukuri kirimo
Answer card
ndashaka gukata iburyo. Biremewe ?

Igisubizo cy’ukuri: C. ntabwo byemewe
- 155Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki?
- AImbere hari umuyobozi w’amatungo.
- BImbere hari inzira ya gari ya moshi.
- CAhegereye inkomane itabambiye.
- DInkomane ibambiye.
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki?

Igisubizo cy’ukuri: C. Ahegereye inkomane itabambiye.
- 156Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AAho guhagararwamo n’abanyamagare imbere
- BAho abana bagenewe kwiga gutwara amagare
- CInzira y’iminyamitende n’abanyamaguru itegetswe
- DAbanyamagare bagomba kuva ku igare bakagendesha amaguru
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: C. Inzira y’iminyamitende n’abanyamaguru itegetswe
- 157Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- ABirabujijwe ku binyabiziga bitwara abakozi ba leta
- BBirabujijwe guhagara umwanya munini
- CBirabujijwe ku binyabiziga by’abikorera ki giti cyabo
- DParikingi
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Birabujijwe guhagara umwanya munini
- 158Ibyapa byo ku muhandaMbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga akata ibumoso mu nzira nyabagendwa, nihe ikinyabiziga kigomba kuba kiri ?
- AMu ruhande rw’iburyo bw’inzira nyabagendwa
- BGusa iburyo bwo hagati y’inzira nyabagendwa
- CMuruhande urwarirwo rwo hagati mu nzira nyabagendwa
- DMu ruhande rw’ibumoso bw’inzira nyabagendwa
Answer card
Mbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga akata ibumoso mu nzira nyabagendwa, nihe ikinyabiziga kigomba kuba kiri ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Gusa iburyo bwo hagati y’inzira nyabagendwa
- 159Ibyapa byo ku muhandaMu bimenyetso bimurika itara ritukura rivuga iki ?
- AHagarara kereste niba ushaka gukata ibumoso
- BHagarara niba ubona ntabyago byaguteza
- CBirabujijwe kurenga icyo kimenyetso
- DWemerewe kugenda niba aho asohokera mu masangano y’umuhanda hafunze
Answer card
Mu bimenyetso bimurika itara ritukura rivuga iki ?

Igisubizo cy’ukuri: C. Birabujijwe kurenga icyo kimenyetso
- 160Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki mu nkomane
- ATanga inzira ku binyabiziga binini
- BGabanya umuvuduko uhe inzira abanyamaguru.
- CTanga inzira ku binyabiziga bigenda mu muhanda munini wegera
- DTanga inzira ku ibinyabiziga biturutse iburyo bwawe
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki mu nkomane

Igisubizo cy’ukuri: C. Tanga inzira ku binyabiziga bigenda mu muhanda munini wegera
- 161Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AHanyurwa mu cyerekezo kimwe
- BNtihanyurwa
- CUmuhanda udakomeza
- DNtagisuzo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Ntihanyurwa
Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Byapa byo mu Muhanda
Ingero z'ibibazo by'ibyapa n'amafoto yabyo byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri.
1Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?▾
- 102Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?
- AIkinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- BIkinyabiziga cya kabiri kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- CIkinyabiziga cya gatatu kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- DIkinyabiziga cya kane kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
Answer card
Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ikinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
2Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?▾
- 103Ibyapa byo ku muhandaAha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?
- AKwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
- BKuvuza ihoni agakomeza
- CTengereza munzira y’ abanyamaguru kugeza imidoka izimye
- DKongera umuvuduko mbere yuko abanyamaguru bambuka
Answer card
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?

Igisubizo cy’ukuri: A. Kwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
3Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:▾
- 104Ibyapa byo ku muhandaNi ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:
- AIcyapa A19
- BIcyapa B5
- CIcyapa B6
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:

Igisubizo cy’ukuri: B. Icyapa B5
4Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?▾
- 105Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?
- ATanga inzira ku binyabiziga biri mu muhanda munini
- BTanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
- CTanga inzira ku ma kamyo na za otobisi
- DIbinyabiziga byose uretse amapikipiki bigomba gutanga inzira
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Tanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
5uhereye kuri ibi byapa habujijwe :▾
- 106Ibyapa byo ku muhandauhereye kuri ibi byapa habujijwe :
- AKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
- BKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa cyangwa ibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso
- Ckugendera hejuru ya 70 km/h
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
uhereye kuri ibi byapa habujijwe :

Igisubizo cy’ukuri: A. Kunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
Amategeko y'Umuhanda (Ibibazo 101)
Iga gutambuka mbere, umuvuduko ntarengwa, kunyuranaho, amatara no guhagarara.
Itoze Ibyapa byo mu Muhanda
Practice all 97 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.