Questions & Answers
- 21Traffic RulesIkinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
- AImbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi
- BMu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye
- CA na B ni ibisubizo by’ukuri
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
Igisubizo cy’ukuri: C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
- 22Traffic RulesImburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
- AMu nsisiro gusa
- BAhegereye inyamaswa zikurura
- CHafi y’amatungo
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 23Traffic RulesIbyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi :
- Ako hari icyago
- Bicyago kidasobanuye ukundi
- Cimiterere y’icyago gitunguranye
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ibyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi :
Igisubizo cy’ukuri: A. ko hari icyago
- 24Traffic RulesIbinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
- Akutarenza umuvuduko wa km20 mu isaha
- Buburebure bwabyo habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje m6
- Cuburebure ntarengwa n burenga m8
- DA na B nibyo bisubizo by’ukuri
Answer card
Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: D. A na B nibyo bisubizo by’ukuri
- 25Traffic RulesUtuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:
- AIyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
- BIyo badatatanye kandi bayobowe n’umwarimu
- CIyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
- DIbisubizo byose ni ukuri
Answer card
Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: C. Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
- 26Traffic RulesBumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
- Aferi yo guhagarara umwanya munini
- Bferi y’urugendo
- Cferi yo gutabara
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
Igisubizo cy’ukuri: A. feri yo guhagarara umwanya munini
- 27Traffic RulesUbugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
- Acm75
- Bcm125
- Ccm265
- DNta gisubizo cy’ukuri
Answer card
Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri
- 28Traffic RulesAmatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y’ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za sen metero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira:
- Am200
- Bm100
- Cm85
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y’ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za sen metero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 29Traffic RulesIbyapa by’inyongera bishobora kumenyesha.
- Aibitegetswe byihariye gusa
- Bubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye
- Ca na b ni ibisubizo by’ukuri
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha.
Igisubizo cy’ukuri: B. ubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye
- 30Traffic RulesKu mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
- AIbyapa biyobora n’ibitegeka
- BIbyapa biburira n’ibitegeka
- CIbyapa bibuza n’ibitegeka
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
Igisubizo cy’ukuri: C. Ibyapa bibuza n’ibitegeka
- 31Traffic RulesAhatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana:
- Ametero 150 kugeza kuri 200
- Bmetero 100 kugeza kuri 150
- Cmetero 50 kugeza kuri 100
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana:
Igisubizo cy’ukuri: A. metero 150 kugeza kuri 200
- 32Traffic RulesNta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
- ACm 30
- BCm 40
- CCm 50
- DMetero 1 na cm 55
Answer card
Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
Igisubizo cy’ukuri: B. Cm 40
- 33Traffic RulesNibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
- A2
- B3
- C1
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
Igisubizo cy’ukuri: C. 1
- 34Traffic RulesIgice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
- AAhanyurwa n’ibinyamitende
- BAhanyurwa n’amagare na velomoteri
- CAhanyurwa n’ingorofani
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
Igisubizo cy’ukuri: A. Ahanyurwa n’ibinyamitende
- 35Traffic RulesUburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
- AFeri y’urugendo
- BFeri yo guhagarara umwanya munini
- CFeri yo gutabara
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
Igisubizo cy’ukuri: C. Feri yo gutabara
- 36Traffic RulesIyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
- Aitara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
- Bitara ry’icyatsi cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
- CA na B ni ibisubizo by’ukuri
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
Igisubizo cy’ukuri: A. itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
- 37Traffic RulesUbugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
- Am 1.25
- Bcm 30
- Ccm 75
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: A. m 1.25
- 38Traffic RulesAhatari mu nsisiro, umuyobozi wese ugenza ikinyabiziga kimwe cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 3500 cyangwa bifite uburebure bwite burenga metero 10 agomba, keretse iyo anyuze cyangwa agiye kunyura ku bindi binyabiziga, gusiga hagati y’ikinyabiziga cye n’iki muri imbere umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bimuhiseho bishobore kuhigobeka bidateje impanuka igihe bibaye ngombwa ariko ibyo ntibikurikizwa mu bihe bikurikira:
- Amu gihe ibigendera mu muhanda ari byinshi kimwe no mu duce tw'inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe
- Bigihe ibigendera mu muhanda ari byinshi mu duce tw’inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe
- CA na B ni Ibisubizo by'ukuri
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ahatari mu nsisiro, umuyobozi wese ugenza ikinyabiziga kimwe cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 3500 cyangwa bifite uburebure bwite burenga metero 10 agomba, keretse iyo anyuze cyangwa agiye kunyura ku bindi binyabiziga, gusiga hagati y’ikinyabiziga cye n’iki muri imbere umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bimuhiseho bishobore kuhigobeka bidateje impanuka igihe bibaye ngombwa ariko ibyo ntibikurikizwa mu bihe bikurikira:
Igisubizo cy’ukuri: C. A na B ni Ibisubizo by'ukuri
- 39Traffic RulesUburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
- ARomoruki ifite feri y’urugendo
- BRomoruki idafite feri y’urugendo
- CRomoruki itarenza kg 750
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
Igisubizo cy’ukuri: B. Romoruki idafite feri y’urugendo
- 40Traffic RulesIcyapa cyerekana inzira y’amatungo itegetswe giteye:
- AUruziga mubuso bw’ubururu, ishusho y’inka mu ibara ry’umukara
- BUruziga mu ibara ryera, ishusho y’inka mwibara ry’ubururu
- CUruziga mu buso bw’ibara ry’ubururu, ishusho y’inka mu ibara ryera n’ikirango cy’umukara
- Dmpande eshatu mu buso bw’ibara ry’umweru n’ishusho y’inka mu ibara ry’umukara
Answer card
Icyapa cyerekana inzira y’amatungo itegetswe giteye:
Igisubizo cy’ukuri: D. mpande eshatu mu buso bw’ibara ry’umweru n’ishusho y’inka mu ibara ry’umukara