Rwanda Provisional Test

Questions & Answers

Page 5 of 10 · 198 questions
  1. 81Traffic RulesBuri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
    • Ahafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
    • Binyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga
    • Cinyuma ahegereye inguni y’iburyo
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  2. 82Traffic RulesIshusho ry’icyapa kivuga’’ugukikira”bitegetswe ni :
    • Ampandeshatu
    • Buruziga
    • Curukiramende
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ishusho ry’icyapa kivuga’’ugukikira”bitegetswe ni :

    Igisubizo cy’ukuri: B. uruziga

  3. 83Traffic RulesUretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
    • AToni 10
    • BToni 12
    • CToni 16
    • DToni 24

    Answer card

    Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :

    Igisubizo cy’ukuri: C. Toni 16

  4. 84Traffic Rules
    Umuyobozi wikinyabiziga aritegura kunyuraho ibumoso :
    • Anshobora kumunyuraho nyuze iburyo
    • Bsinshobora kumunyuraho
    • Cnshobora kumunyuraho nciye ibumoso ariko mbonye ko mfite umwanya uhagije
    • DNtagisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Umuyobozi wikinyabiziga aritegura kunyuraho ibumoso :

    Igisubizo cy’ukuri: C. nshobora kumunyuraho nciye ibumoso ariko mbonye ko mfite umwanya uhagije

  5. 85Traffic RulesImizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:
    • Acm 20
    • Bcm 30
    • Ccm 50
    • Dcm 60

    Answer card

    Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: C. cm 50

  6. 86Traffic RulesIbinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
    • ANi itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
    • BNi itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
    • CNi itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
    • DA na C ni ibisubizo by’ukuri

    Answer card

    Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga

  7. 87Traffic RulesIcyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite:
    • AIshusho y’uruziga mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara
    • BIshusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara
    • CIshusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara
    • DIshusho y’uruziga mw’ibara ritukura, ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara

    Answer card

    Icyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite:

    Igisubizo cy’ukuri: B. Ishusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara

  8. 88Traffic RulesIyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
    • A25km/h
    • B70km/h
    • C40km/h
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  9. 89Traffic RulesIyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi,umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
    • Akm 10 mu isaha
    • Bkm 20 mu isaha
    • Ckm 30 mu isaha
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi,umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  10. 90Traffic RulesBuri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
    • Aumuhondo
    • Bicyatsi kibisi
    • Cumweru
    • Dumutuku

    Answer card

    Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. icyatsi kibisi

  11. 91Traffic Rules
    Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara :
    • Aku bakoresha umuhanda ba muturutse imbere
    • Bku bakoresha umuhanda bose bamuturutse imbere n’inyuma
    • Ckubakoresha umuhanda bose bamuturutse inyuma
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara :

    Igisubizo cy’ukuri: B. ku bakoresha umuhanda bose bamuturutse imbere n’inyuma

  12. 92Traffic RulesGuhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:
    • Aku mihanda y’icyerekezo kimwe hose
    • Bmu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
    • Cku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12
    • Dibisubizo byose nibyo

    Answer card

    Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini

  13. 93Traffic RulesIcyapa kivuga “icyerekezo gitegetswe”kigizwe n’ikirango cy’ibara :
    • Aumweru
    • Bumutuku
    • Cubururu n’ikirango cy’umweru
    • Dumukara

    Answer card

    Icyapa kivuga “icyerekezo gitegetswe”kigizwe n’ikirango cy’ibara :

    Igisubizo cy’ukuri: C. ubururu n’ikirango cy’umweru

  14. 94Traffic RulesKunyuranaho bikorerwa:
    • AMu ruhande rw’iburyo gusa
    • BIgihe cyose ni ibumoso
    • CIburyo iyo unyura ku nyamaswa
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Kunyuranaho bikorerwa:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  15. 95Traffic RulesBirabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwana moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo n bikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
    • AKu binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
    • BIbinyabiziga bihinga
    • CIbinyabiziga bya police
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwana moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo n bikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  16. 96Traffic RulesItara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
    • AMetero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
    • BMetero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
    • CMetero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  17. 97Traffic RulesIbinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
    • Ametero 200
    • Bmetero 150
    • Cmetero 100
    • Dmetero 50

    Answer card

    Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: C. metero 100

  18. 98Traffic RulesIyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
    • AMetero 100
    • BMetero 200
    • CMetero 50
    • DMetero 150

    Answer card

    Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:

    Igisubizo cy’ukuri: C. Metero 50

  19. 99Traffic RulesIbyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa :
    • AMumasangano
    • Bmu bimenyetso bimurika
    • Ca na b ni ibisubizo by’ukuri
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa :

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  20. 100Traffic RulesIyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragazwa ku buryo bukurikira:
    • Aimbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
    • Binyuma ni itara umuhondo ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
    • CA na B ni ibisubizo by’ukuri
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragazwa ku buryo bukurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. imbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri