Ibyapa n’Ibimenyetso byo mu Muhanda mu Rwanda
Ibibazo 97 by'ibyapa bifite amafoto: ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka n'imirongo yo mu muhanda.
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaIbyapa byo mu MuhandaSoma ibyigwa ↓Collapse ↑▾
Ibyapa byo mu muhanda n'ibimenyetso byo ku butaka biyobora abagenzi kandi bikarinda impanuka mu mihanda y'u Rwanda.
Uko Ibyapa Bibazwa mu Kizamini cya Polisi (RNP)
Mu kizamini cy'agateganyo gitangwa na Polisi kuri mudasobwa, ibibazo hafi kimwe cya kabiri (ibibazo hagati ya 8 na 10 kuri 20) biba birimo amafoto y'ibyapa cyangwa ibishushanyo by'imodoka ziri mu mahuriro y'imihanda.
Buri kibazo kiza gifite ifoto y'icyapa, maze ugasabwa guhitamo ubusobanuro nyabwo muri 4 uhawe, cyangwa ugasabwa kugaragaza ikinyabiziga gifite uburenganzira bwo gukata ikoni mbere y'ibindi.
Ibibazo by’amashusho
Amafoto y’ibyapa n’ibishushanyo by’amahuriro y’imihanda agaragara kenshi mu kizamini.
Icyo icyapa kigutegeka gukora
Ikizamini kibaza icyo icyapa gisobanura n’icyo umushoferi agomba gukora (kugabanya umuvuduko, gutanga inzira).
Urwego rw’amategeko
Ibimenyetso by’umupolisi biyobora umuhanda bisumbya amatara; amatara asumbya ibyapa; ibyapa bisumbya amategeko asanzwe yo gutambuka.
Ibyiciro 4 Bikomeye by'Ibyapa mu Rwanda
Amategeko y'umuhanda akoresha imiterere y'amashusho n'amabara yihariye kugira ngo agaragaze icyo icyapa kigamije:
1. Ibyapa Biburira Ibyago (Mpandeshatu)
Ishusho ya mpandeshatu ifite uruhande rutukura n’imbere hera cyangwa h’umuhondo. Biburira ibyago biri imbere: amakorosi ateje akaga, kumanuka cyane, umuhanda ufunganye, abanyamaguru bambuka cyangwa amatungo. Umushoferi agomba guhita agabanya umuvuduko.
2. Ibyapa Bibuza cyangwa Bitegeka Kwirinda (Uruziga rutukura)
Ishusho y’uruziga rufite uruhande rutukura. Bibuza gukora ibintu runaka: Kubuza kwinjira, kubuza kunyuranaho, umuvuduko ntarengwa, kubuza gukata ibumoso/iburyo, no kubuza guhagarara.
3. Ibyapa Bitegeka (Uruziga rw’ubururu)
Ishusho y’uruziga rufite ibara ry’ubururu n’ikimenyetso cyera. Bitegeka icyo umushoferi agomba gukora: Icyerekezo gitegetswe, kuzenguruka muri rond-point, inzira y’amagare, cyangwa umuvuduko muto utegetswe.
4. Ibyapa Biyobora n’Ibimenyesha (Urukiramende)
Ishusho y’urukiramende cyangwa kare ifite ibara ry’ubururu, icyatsi cyangwa ryera. Bitanga amakuru y’ingirakamaro: Ibitaro biri hafi, aho guhagarara (parking), inzira ifunze imbere, n’ibyerekezo by’imijyi.
5. Ibimenyetso byo ku Butaka (Imirongo yo mu Muhanda)
Umurongo udacagaguye wera (ntiwemerewe kuwurenga cyangwa kuwugendaho), umurongo ucagaguye (wemerewe kuwurenga unyuranaho iyo nta kibazo), imirongo ibiri, inzira z’abanyamaguru zifite imirongo ya zebra.
Amakosa Akunze Gukorwa ku Byapa Witondere
Ntukitiranye ibyapa bibuza (uruziga rufite uruhande rutukura) n'ibyapa bitegeka (uruziga rw'ubururu). Uruziga rutukura = Birabujijwe ; Uruziga rw'ubururu = Birategetswe.
Kuri foto z'amamodoka ari mu mahuriro y'imihanda, banza urebe umurongo ikinyabiziga kirimo, ibyapa biri ku muhanda n'ikinyabiziga gifite ikorosi cyinjiramo mbere yo guhitamo igisubizo cy'ukuri.
Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Ibyapa (Ibibazo 97)
- 182Ibyapa byo ku muhandaMu muhanda ufite uruhererekane rw’amakoni, feri y’urugendo ikoreshwa ryari?
- AMbere ya buri koni
- BMuri buri koni
- CNyuma ya buri koni
- DNta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Mu muhanda ufite uruhererekane rw’amakoni, feri y’urugendo ikoreshwa ryari?

Igisubizo cy’ukuri: A. Mbere ya buri koni
- 183Ibyapa byo ku muhandaIcyi cyapa gisobanura :
- Antihanyurwa mu byerekezo byombi
- Bntihanyurwa n’abandi uretse abahatuye
- Chanyurwa mu cyerekezo kimwe gusa
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Icyi cyapa gisobanura :

Igisubizo cy’ukuri: A. ntihanyurwa mu byerekezo byombi
- 184Ibyapa byo ku muhandaMbere yo kunyura kumuyobozi w’ikinyabiziga cy’imitende ibiri, ngomba gucana akaranga cyerekezo k’ibumoso?
- AYego buri gihe
- BYego igihe hari ikinyabiziga kinkurikiye
- CYego iyo nkurikiwe nibindi binyabiziga by’imitende ibiri
- DOya nta na rimwe kunyura kubinyabiziga by’imitende ibiri
Answer card
Mbere yo kunyura kumuyobozi w’ikinyabiziga cy’imitende ibiri, ngomba gucana akaranga cyerekezo k’ibumoso?

Igisubizo cy’ukuri: A. Yego buri gihe
- 185Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa kivuga:
- AAho imihanda ihurira
- Binkomane y’aho umuhanda umwe urasukira iburyo
- Ca na b ni ibisubizo by’ukuri
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iki cyapa kivuga:

Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 186Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AAho imihanda ihurira
- BInkomane y’aho umuhanda umwe urasukira iburyo
- CUmuhanda udakomeza
- DNta gisubizo kirimo
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo kirimo
- 187Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AAkazamuko gashinze cyane
- BUmuyaga w’intambike
- CUruhererekane rw’amakoni
- DUmuhanda unyerera
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: D. Umuhanda unyerera
- 188Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki ?
- AAkazamuko gashinze cyane
- BUmuhanda utaringaniye i bumoso
- CAhantu umuhanda umeze nabi
- DAhegereye utununga
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Akazamuko gashinze cyane
- 189Ibyapa byo ku muhandaN’ayahe matara umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukoresha mugihe cy’ibihu?
- AAmatara kamena bihu y’imbere n’ay’inyuma hamwe n’amatara magufi
- BAmatara kamenabihu y’imbere n’ay’inyuma
- CAmatara magufi
- DUrumuri rusanzwe
Answer card
N’ayahe matara umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukoresha mugihe cy’ibihu?

Igisubizo cy’ukuri: A. Amatara kamena bihu y’imbere n’ay’inyuma hamwe n’amatara magufi
- 190Ibyapa byo ku muhandaMu gihe utwaye ikinyabiziga uva kuri A ugana kuri B, Iki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?
- AUmuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kunyuranaho arenze umurongo wera udacagaguye
- BUmuyobozi w’ikinyabiziga abujijwe kunyuranaho arenze imirongo yera
- CUmuyobozi w’ikinyabiziga yemerewe kunyuranaho
- DAbayobozi b’ibinyamitende gusa bemerewe kunyuranaho barenze umurongo wera udacagaguye
Answer card
Mu gihe utwaye ikinyabiziga uva kuri A ugana kuri B, Iki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Umuyobozi w’ikinyabiziga abujijwe kunyuranaho arenze imirongo yera
- 191Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi byapa bikurikira ni ikihe cyerekana ko umuyobozi ukibonye yemerewe gutambuka mbere y'abaturutse aho agana mu nzira ifunganye:
- AIcyapa B6
- BIcyapa A19
- CIcyapa B3
- DIcyapa A22a
Answer card
Muri ibi byapa bikurikira ni ikihe cyerekana ko umuyobozi ukibonye yemerewe gutambuka mbere y'abaturutse aho agana mu nzira ifunganye:

Igisubizo cy’ukuri: A. Icyapa B6
- 192Ibyapa byo ku muhandaUmurongo ucagaguye wera mu muhanda usobanura iki?
- ABirabujijwe kuwurenga
- BBirabujijwe kuhahagarara
- CWegereye ahaguteza ibyago
- DKunyuranaho ntibyemewe
Answer card
Umurongo ucagaguye wera mu muhanda usobanura iki?

Igisubizo cy’ukuri: A. Birabujijwe kuwurenga
- 193Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa kibuza kunyuranaho ibumoso ku binyabiziga bikurikira :
- Aku binyabiziga byose
- Bku binyabiziga byose bifite moteri
- Ckubinyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko k’uruhande
- Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Iki cyapa kibuza kunyuranaho ibumoso ku binyabiziga bikurikira :

Igisubizo cy’ukuri: C. kubinyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko k’uruhande
- 194Ibyapa byo ku muhandaki cyapa gisobanura iki?
- AHoteli
- BIbitaro
- CAhagenewe kugwa kajugujugu
- DB na c ni ibisubizo by’ukuri
Answer card
ki cyapa gisobanura iki?

Igisubizo cy’ukuri: B. Ibitaro
- 195Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki?
- AGuhindura icyerekezo ibumoso ugana aho bahagarara
- BUmuhanda udakomeza
- CNti byemewe guhindura icyerekezo ibumoso
- DGuhindura ikirekezo ibumoso ugana ku cyome
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki?

Igisubizo cy’ukuri: B. Umuhanda udakomeza
- 196Ibyapa byo ku muhandaUmuyobozi usunika ipikipiki agomba gufatwa nka:
- AUmunyamaguru
- BUmuyobozi w’ikinyabiziga
- CUmugenzi
- DA na b ni ibisubizo by’ukuri
Answer card
Umuyobozi usunika ipikipiki agomba gufatwa nka:

Igisubizo cy’ukuri: B. Umuyobozi w’ikinyabiziga
- 197Ibyapa byo ku muhandaMuri iri sangano ry’umuhanda hari icyapa gisobanura “guhagarara” n’umurongo wera urombereje munzira . Niyihe mpamvu hari iki cyapa cyo “guhagarara” hano?
- AUmuvuduko mu muhanda munini wavanyweho
- BNi mwisangano ry’umuhanda rikoreshwa cyane
- CBiragoye kubona neza mu muhanda munini
- DHari imirongo iburira ibyago bitunguranye
Answer card
Muri iri sangano ry’umuhanda hari icyapa gisobanura “guhagarara” n’umurongo wera urombereje munzira . Niyihe mpamvu hari iki cyapa cyo “guhagarara” hano?

Igisubizo cy’ukuri: C. Biragoye kubona neza mu muhanda munini
- 198Ibyapa byo ku muhandaIki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?
- AUmuyobozi abujijwe kurenga umurongo wera ucagaguye cyeretse mugihe bitateza icyago
- BBirabujijwe kunyuranaho
- CBiremewe kunyuranaho ariko nturenge umurongo wera ucagaguye
- DBirabujijwe gusubira inyuma
Answer card
Iki kimenyetso kiri mu muhanda kivuze iki ?

Igisubizo cy’ukuri: A. Umuyobozi abujijwe kurenga umurongo wera ucagaguye cyeretse mugihe bitateza icyago
Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Byapa byo mu Muhanda
Ingero z'ibibazo by'ibyapa n'amafoto yabyo byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri.
1Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?▾
- 102Ibyapa byo ku muhandaMuri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?
- AIkinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- BIkinyabiziga cya kabiri kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- CIkinyabiziga cya gatatu kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
- DIkinyabiziga cya kane kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
Answer card
Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?

Igisubizo cy’ukuri: A. Ikinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
2Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?▾
- 103Ibyapa byo ku muhandaAha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?
- AKwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
- BKuvuza ihoni agakomeza
- CTengereza munzira y’ abanyamaguru kugeza imidoka izimye
- DKongera umuvuduko mbere yuko abanyamaguru bambuka
Answer card
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?

Igisubizo cy’ukuri: A. Kwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
3Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:▾
- 104Ibyapa byo ku muhandaNi ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:
- AIcyapa A19
- BIcyapa B5
- CIcyapa B6
- DNtagisubizo cy’ukuri kirimo
Answer card
Ni ikihe cyapa muri ibi kintegeka gutanga inzira:

Igisubizo cy’ukuri: B. Icyapa B5
4Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?▾
- 105Ibyapa byo ku muhandaIki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?
- ATanga inzira ku binyabiziga biri mu muhanda munini
- BTanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
- CTanga inzira ku ma kamyo na za otobisi
- DIbinyabiziga byose uretse amapikipiki bigomba gutanga inzira
Answer card
Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?

Igisubizo cy’ukuri: B. Tanga inzira ku binyabiziga biturutse i buryo
5uhereye kuri ibi byapa habujijwe :▾
- 106Ibyapa byo ku muhandauhereye kuri ibi byapa habujijwe :
- AKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
- BKunyuranaho kubinyabiziga bikururwa cyangwa ibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso
- Ckugendera hejuru ya 70 km/h
- Dntagisubizo cy’ukuri
Answer card
uhereye kuri ibi byapa habujijwe :

Igisubizo cy’ukuri: A. Kunyuranaho kubinyabiziga bikururwa nibinyabiziga birengije imitende ibiri ibumoso no kugendera kumuvuduko urengeje 70 km/h
Amategeko y'Umuhanda (Ibibazo 101)
Iga gutambuka mbere, umuvuduko ntarengwa, kunyuranaho, amatara no guhagarara.
Itoze Ibyapa byo mu Muhanda
Practice all 97 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.