Simbukira ku birimo nyamukuru
⚖️Integanyanyigisho y'Amategeko · Ibibazo 101RNP Official Syllabus 2026

Amategeko y'Umuhanda mu Rwanda

Ibibazo 101 by'amategeko y'umuhanda: gutambuka mbere, umuvuduko, kunyuranaho, guhagarara n'amatara.

Questions101
Pass Mark12 / 20 (60%)
Exam Weight~55% by’Ikizamini
Test TypeGukorera kuri Mudasobwa
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaAmategeko y'UmuhandaSoma ibyigwa ↓▾

Amategeko y'umuhanda agenga uburyo bwo kugendera mu nzira nyabagendwa n'umutekano w'abawukoresha mu Rwanda.

📋

Uko Ikizamini cy'Amategeko kimeze muri Polisi (RNP)

Iyo ugiye gukora ikizamini cy'agateganyo kuri mudasobwa (Touch screen / CBT) mu bigo bya Polisi, mudasobwa igutoranyiriza ibibazo 20 biturutse muri banki y'ibibazo by'igihugu. Muri ibyo bibazo 20, ibibazo biri hagati ya 10 na 12 biba byerekeye amategeko y'umuhanda.

Uhagarikirwa igihe cy'iminota 20 yo gukora ibyo bibazo 20. Buri kibazo kiba gifite amahitamo 4 (A, B, C, D). Kugira ngo utsinde uhabwe uruhushya rw'agateganyo, ugomba gutsindira byibura amanota 12 kuri 20 (60%).

Imiterere y’ikizamini

Ibibazo 20 bitoranywa mu buryo bwa tombola, iminota 20 yo kubisubiza.

Amanota yo gutsinda

Byibura amanota 12/20 asabwa na Polisi y’u Rwanda kugira ngo utsinde.

Ubwoko bw’ibibazo

Ibibazo by’amahitamo bibaza ku ngingo z’amategeko, intera zitegetswe n’uburenganzira bwo gutambuka.

⚖️

Ingingo z'Ingenzi Zibazwa muri Ibi Bibazo 101

Ibibazo 101 biri muri iyi banki byibanda ku ngingo z'ingenzi zikunze kugaruka mu kizamini cya Polisi:

Gutambuka Mbere (Uburenganzira bwo Gutambuka)

Ihame ryo gutanga inzira ku kinyabiziga giturutse iburyo mu mahuriro y’imihanda adafite ibyapa, gutambuka mbere ku kinyabiziga kiri muri rond-point, no kureka ibinyabiziga bitabaye bifite intabaza n’amatara y’umuburo (imbangukiragutabara, polisi, kizimyamoto) bigatambuka mbere.

Umuvuduko Ntarengwa

Umuvuduko ntarengwa wemewe: km 40 mu isaha mu nsisiro / mu mijyi, na km 80 mu isaha ahasanzwe mu mihanda minini. Kugabanya umuvuduko ahari amashuri, ibitaro, inzira z’abanyamaguru no mu makorosi.

Kunyuranaho mu Muhanda

Kunyuranaho bikorerwa ibumoso gusa. Birabujijwe kunyuranaho mu makorosi ateje akaga, mu misozi hejuru aho utabona imbere, mu mahuriro y’inzira za gariyamoshi, no ku masangano y’abanyamaguru.

Guhagarara Akanya Gato n’Umwanya Munini

Itandukaniro riri hagati yo guhagarara akanya gato (kugira ngo abantu binjire cyangwa baviremo) no guhagarara umwanya munini (parking). Intera ya metero 5 igomba gusigara ku masangano y’imihanda.

Amatara y’Ikinyabiziga n’Urumuri

Kuzimya amatara maremare (y’urugendo) ugacana amagufi (ay’ikibariro) iyo uhuye n’ikindi kinyabiziga cyangwa iyo ugikurikiye muri m 50. Amatara ndangaburumbarare ku binyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10, n’utugarurarumuri tubonwa muri m 150.

Gukurura Ibinyabiziga n’Umutekano

Uburyo bwo gukurura ikinyabiziga hakoreshejwe igiti cyangwa icyuma gikomeye, kubuza gutwara abana bari munsi y’imyaka 12 ku ntebe y’imbere igihe hari indi myanya, n’umukandara w’umutekano.

🎯

Inama Zizagufasha Gutsinda Iki Kizamini

Soma neza interuro y'ikibazo witonze. Witondere amagambo nka « birabujijwe », « bigomba », « igihe cyose », cyangwa « Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ».

Fata mu mutwe ibipimo by'imibare: ubugari bw'ikinyabiziga (m 2.50 / m 2.10), intera yo kubona utugarurarumuri (m 150), urumuri rw'amatara maremare (m 100) n'amagufi (m 40).

Complete Question Bank

Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Amategeko (Ibibazo 101)

101 Questions
  1. 81Amategeko y’umuhandaBuri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
    • Ahafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
    • Binyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga
    • Cinyuma ahegereye inguni y’iburyo
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  2. 82Amategeko y’umuhandaIshusho ry’icyapa kivuga’’ugukikira”bitegetswe ni :
    • Ampandeshatu
    • Buruziga
    • Curukiramende
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ishusho ry’icyapa kivuga’’ugukikira”bitegetswe ni :

    Igisubizo cy’ukuri: B. uruziga

  3. 83Amategeko y’umuhandaUretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
    • AToni 10
    • BToni 12
    • CToni 16
    • DToni 24

    Answer card

    Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :

    Igisubizo cy’ukuri: C. Toni 16

  4. 84Amategeko y’umuhanda
    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #84 : Umuyobozi wikinyabiziga aritegura kunyuraho ibumoso :
    Umuyobozi wikinyabiziga aritegura kunyuraho ibumoso :
    • Anshobora kumunyuraho nyuze iburyo
    • Bsinshobora kumunyuraho
    • Cnshobora kumunyuraho nciye ibumoso ariko mbonye ko mfite umwanya uhagije
    • DNtagisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Umuyobozi wikinyabiziga aritegura kunyuraho ibumoso :

    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #84 : Umuyobozi wikinyabiziga aritegura kunyuraho ibumoso :

    Igisubizo cy’ukuri: C. nshobora kumunyuraho nciye ibumoso ariko mbonye ko mfite umwanya uhagije

  5. 85Amategeko y’umuhandaImizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:
    • Acm 20
    • Bcm 30
    • Ccm 50
    • Dcm 60

    Answer card

    Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: C. cm 50

  6. 86Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
    • ANi itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
    • BNi itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
    • CNi itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
    • DA na C ni ibisubizo by’ukuri

    Answer card

    Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga

  7. 87Amategeko y’umuhandaIcyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite:
    • AIshusho y’uruziga mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara
    • BIshusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara
    • CIshusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara
    • DIshusho y’uruziga mw’ibara ritukura, ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara

    Answer card

    Icyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite:

    Igisubizo cy’ukuri: B. Ishusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara

  8. 88Amategeko y’umuhandaIyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
    • A25km/h
    • B70km/h
    • C40km/h
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  9. 89Amategeko y’umuhandaIyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi,umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
    • Akm 10 mu isaha
    • Bkm 20 mu isaha
    • Ckm 30 mu isaha
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi,umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  10. 90Amategeko y’umuhandaBuri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
    • Aumuhondo
    • Bicyatsi kibisi
    • Cumweru
    • Dumutuku

    Answer card

    Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. icyatsi kibisi

  11. 91Amategeko y’umuhanda
    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #91 : Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara :
    Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara :
    • Aku bakoresha umuhanda ba muturutse imbere
    • Bku bakoresha umuhanda bose bamuturutse imbere n’inyuma
    • Ckubakoresha umuhanda bose bamuturutse inyuma
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara :

    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #91 : Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara :

    Igisubizo cy’ukuri: B. ku bakoresha umuhanda bose bamuturutse imbere n’inyuma

  12. 92Amategeko y’umuhandaGuhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:
    • Aku mihanda y’icyerekezo kimwe hose
    • Bmu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
    • Cku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12
    • Dibisubizo byose nibyo

    Answer card

    Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini

  13. 93Amategeko y’umuhandaIcyapa kivuga “icyerekezo gitegetswe”kigizwe n’ikirango cy’ibara :
    • Aumweru
    • Bumutuku
    • Cubururu n’ikirango cy’umweru
    • Dumukara

    Answer card

    Icyapa kivuga “icyerekezo gitegetswe”kigizwe n’ikirango cy’ibara :

    Igisubizo cy’ukuri: C. ubururu n’ikirango cy’umweru

  14. 94Amategeko y’umuhandaKunyuranaho bikorerwa:
    • AMu ruhande rw’iburyo gusa
    • BIgihe cyose ni ibumoso
    • CIburyo iyo unyura ku nyamaswa
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Kunyuranaho bikorerwa:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  15. 95Amategeko y’umuhandaBirabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwana moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo n bikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
    • AKu binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
    • BIbinyabiziga bihinga
    • CIbinyabiziga bya police
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwana moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo n bikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  16. 96Amategeko y’umuhandaItara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
    • AMetero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
    • BMetero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
    • CMetero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  17. 97Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
    • Ametero 200
    • Bmetero 150
    • Cmetero 100
    • Dmetero 50

    Answer card

    Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: C. metero 100

  18. 98Amategeko y’umuhandaIyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
    • AMetero 100
    • BMetero 200
    • CMetero 50
    • DMetero 150

    Answer card

    Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:

    Igisubizo cy’ukuri: C. Metero 50

  19. 99Amategeko y’umuhandaIbyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa :
    • AMumasangano
    • Bmu bimenyetso bimurika
    • Ca na b ni ibisubizo by’ukuri
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa :

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  20. 100Amategeko y’umuhandaIyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragazwa ku buryo bukurikira:
    • Aimbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
    • Binyuma ni itara umuhondo ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
    • CA na B ni ibisubizo by’ukuri
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragazwa ku buryo bukurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. imbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri

Frequently Asked

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Mategeko y'Umuhanda

Ibibazo by'ingenzi byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri n'ibisobanuro byabyo.

1Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :▾
2Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:▾
3Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :▾
4Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:▾
5Iyo umuhanda ugabanijemo ibisate bibiri kandi ugendwamo mu byerekezo byombi umuyobozi abujijwe :▾
Next Category Hub

Ibyapa byo mu Muhanda (Ibibazo 97)

Iga ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka, n’ibimenyetso byo ku butaka bifite amafoto yabyo.

Ready for the Real Test?

Itoze Ibibazo by'Amategeko y'Umuhanda

Practice all 101 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.