Simbukira ku birimo nyamukuru
⚖️Integanyanyigisho y'Amategeko · Ibibazo 101RNP Official Syllabus 2026

Amategeko y'Umuhanda mu Rwanda

Ibibazo 101 by'amategeko y'umuhanda: gutambuka mbere, umuvuduko, kunyuranaho, guhagarara n'amatara.

Questions101
Pass Mark12 / 20 (60%)
Exam Weight~55% by’Ikizamini
Test TypeGukorera kuri Mudasobwa
📖Incamake y’Amategeko n’Ibyo KwigaAmategeko y'UmuhandaSoma ibyigwa ↓▾

Amategeko y'umuhanda agenga uburyo bwo kugendera mu nzira nyabagendwa n'umutekano w'abawukoresha mu Rwanda.

📋

Uko Ikizamini cy'Amategeko kimeze muri Polisi (RNP)

Iyo ugiye gukora ikizamini cy'agateganyo kuri mudasobwa (Touch screen / CBT) mu bigo bya Polisi, mudasobwa igutoranyiriza ibibazo 20 biturutse muri banki y'ibibazo by'igihugu. Muri ibyo bibazo 20, ibibazo biri hagati ya 10 na 12 biba byerekeye amategeko y'umuhanda.

Uhagarikirwa igihe cy'iminota 20 yo gukora ibyo bibazo 20. Buri kibazo kiba gifite amahitamo 4 (A, B, C, D). Kugira ngo utsinde uhabwe uruhushya rw'agateganyo, ugomba gutsindira byibura amanota 12 kuri 20 (60%).

Imiterere y’ikizamini

Ibibazo 20 bitoranywa mu buryo bwa tombola, iminota 20 yo kubisubiza.

Amanota yo gutsinda

Byibura amanota 12/20 asabwa na Polisi y’u Rwanda kugira ngo utsinde.

Ubwoko bw’ibibazo

Ibibazo by’amahitamo bibaza ku ngingo z’amategeko, intera zitegetswe n’uburenganzira bwo gutambuka.

⚖️

Ingingo z'Ingenzi Zibazwa muri Ibi Bibazo 101

Ibibazo 101 biri muri iyi banki byibanda ku ngingo z'ingenzi zikunze kugaruka mu kizamini cya Polisi:

Gutambuka Mbere (Uburenganzira bwo Gutambuka)

Ihame ryo gutanga inzira ku kinyabiziga giturutse iburyo mu mahuriro y’imihanda adafite ibyapa, gutambuka mbere ku kinyabiziga kiri muri rond-point, no kureka ibinyabiziga bitabaye bifite intabaza n’amatara y’umuburo (imbangukiragutabara, polisi, kizimyamoto) bigatambuka mbere.

Umuvuduko Ntarengwa

Umuvuduko ntarengwa wemewe: km 40 mu isaha mu nsisiro / mu mijyi, na km 80 mu isaha ahasanzwe mu mihanda minini. Kugabanya umuvuduko ahari amashuri, ibitaro, inzira z’abanyamaguru no mu makorosi.

Kunyuranaho mu Muhanda

Kunyuranaho bikorerwa ibumoso gusa. Birabujijwe kunyuranaho mu makorosi ateje akaga, mu misozi hejuru aho utabona imbere, mu mahuriro y’inzira za gariyamoshi, no ku masangano y’abanyamaguru.

Guhagarara Akanya Gato n’Umwanya Munini

Itandukaniro riri hagati yo guhagarara akanya gato (kugira ngo abantu binjire cyangwa baviremo) no guhagarara umwanya munini (parking). Intera ya metero 5 igomba gusigara ku masangano y’imihanda.

Amatara y’Ikinyabiziga n’Urumuri

Kuzimya amatara maremare (y’urugendo) ugacana amagufi (ay’ikibariro) iyo uhuye n’ikindi kinyabiziga cyangwa iyo ugikurikiye muri m 50. Amatara ndangaburumbarare ku binyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10, n’utugarurarumuri tubonwa muri m 150.

Gukurura Ibinyabiziga n’Umutekano

Uburyo bwo gukurura ikinyabiziga hakoreshejwe igiti cyangwa icyuma gikomeye, kubuza gutwara abana bari munsi y’imyaka 12 ku ntebe y’imbere igihe hari indi myanya, n’umukandara w’umutekano.

🎯

Inama Zizagufasha Gutsinda Iki Kizamini

Soma neza interuro y'ikibazo witonze. Witondere amagambo nka « birabujijwe », « bigomba », « igihe cyose », cyangwa « Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ».

Fata mu mutwe ibipimo by'imibare: ubugari bw'ikinyabiziga (m 2.50 / m 2.10), intera yo kubona utugarurarumuri (m 150), urumuri rw'amatara maremare (m 100) n'amagufi (m 40).

Complete Question Bank

Urutonde rw'Ibibazo Byose by'Amategeko (Ibibazo 101)

101 Questions
  1. 41Amategeko y’umuhandaIcyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa
    • ABurenga toni 1
    • BBurenga toni 2
    • CBurenga toni 24
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  2. 42Amategeko y’umuhandaAhatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
    • A50km/h
    • B40km/h
    • C30km/h
    • DNta gisubizo cy’ukuri

    Answer card

    Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:

    Igisubizo cy’ukuri: A. 50km/h

  3. 43Amategeko y’umuhanda
    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #43 : umuhanda urombereje w’ibice byinshi. Ndashaka kunyura kuri izi kamyo ibyiri mugihe gito ibumoso icyarimwe , biremewe ?
    umuhanda urombereje w’ibice byinshi. Ndashaka kunyura kuri izi kamyo ibyiri mugihe gito ibumoso icyarimwe , biremewe ?
    • Ayego,
    • Boya
    • Cyego bikorewe ibumoso
    • Dntagisubizo cy’ukuri

    Answer card

    umuhanda urombereje w’ibice byinshi. Ndashaka kunyura kuri izi kamyo ibyiri mugihe gito ibumoso icyarimwe , biremewe ?

    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #43 : umuhanda urombereje w’ibice byinshi. Ndashaka kunyura kuri izi kamyo ibyiri mugihe gito ibumoso icyarimwe , biremewe ?

    Igisubizo cy’ukuri: A. yego,

  4. 44Amategeko y’umuhanda
    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #44 : Iki cyapa gisobanura iki ?
    Iki cyapa gisobanura iki ?
    • AAbana
    • BInzira y’abanyamaguru – Itegure guhagarara
    • CIkibuga cy’imikino cy’abana
    • DIkibuga cy’ imyidagaduro

    Answer card

    Iki cyapa gisobanura iki ?

    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #44 : Iki cyapa gisobanura iki ?

    Igisubizo cy’ukuri: A. Abana

  5. 45Amategeko y’umuhandaIbizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
    • AAgatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
    • BIkimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
    • CIcyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  6. 46Amategeko y’umuhandaKu byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko n bireba amatara akurikira:
    • AAmatara ndanga
    • BAmatara ari imbere mu modoka
    • CAmatara ndangaburambarare
    • DIbisubizo byose nibyo

    Answer card

    Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko n bireba amatara akurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: B. Amatara ari imbere mu modoka

  7. 47Amategeko y’umuhanda
    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #47 : Iki cyapa cyerekana :
    Iki cyapa cyerekana :
    • Aifungana ry’umuhanda
    • Bifungana ry’umuhanda n’akayira gasatira umuhanda i bumoso
    • Cumuhanda utaringaniye
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iki cyapa cyerekana :

    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #47 : Iki cyapa cyerekana :

    Igisubizo cy’ukuri: D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  8. 48Amategeko y’umuhandaIkinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
    • AUmuyobozi
    • BUmuherekeza
    • CA na B ni ibisubizo by’ukuri
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. Umuyobozi

  9. 49Amategeko y’umuhandaIkinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo ni ukuvuga imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho, uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
    • Am11
    • Bm10
    • Cm7
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo ni ukuvuga imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho, uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: C. m7

  10. 50Amategeko y’umuhandaRomoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
    • Aipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
    • Bvelomoteri
    • Camavatiri y’ifasi
    • Dnta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: A. ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande

  11. 51Amategeko y’umuhanda
    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #51 : Iki cyapa gisobanura iki ?
    Iki cyapa gisobanura iki ?
    • ABirabujijwe guhindukira
    • BBirabijijwe gusubira inyuma
    • CUmuhanda unyerera imbere
    • DNtibyemewe kugendera mu byerekezo byombi

    Answer card

    Iki cyapa gisobanura iki ?

    Ifoto y’ikibazo cyo mu muhanda #51 : Iki cyapa gisobanura iki ?

    Igisubizo cy’ukuri: A. Birabujijwe guhindukira

  12. 52Amategeko y’umuhandaKunyuranaho ugegereye ikoni:
    • AByemewe
    • BBibujijwe
    • CByemewe niba witonze
    • DIbisubizo byose ni byo

    Answer card

    Kunyuranaho ugegereye ikoni:

    Igisubizo cy’ukuri: B. Bibujijwe

  13. 53Amategeko y’umuhandaIkinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
    • AAhatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini
    • BAhantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
    • CAho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
    • DIbisubizo byose nibyo

    Answer card

    Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :

    Igisubizo cy’ukuri: D. Ibisubizo byose nibyo

  14. 54Amategeko y’umuhandaIcyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
    • AUbuso ni umweru
    • BIkirango ni umutuku n’umukara
    • CIkirango ni umweru n’umukara
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  15. 55Amategeko y’umuhandaIbinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
    • Aibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
    • Bibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha
    • Cibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
    • Dibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha

    Answer card

    Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:

    Igisubizo cy’ukuri: B. ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha

  16. 56Amategeko y’umuhandaNi ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
    • AIyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
    • BIyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
    • CA na B ni ibisubizo by’ukuri
    • DNta gisubizo cy’ukuri

    Answer card

    Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:

    Igisubizo cy’ukuri: C. A na B ni ibisubizo by’ukuri

  17. 57Amategeko y’umuhandaIyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :
    • AImbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
    • Binyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
    • CA na B ni ibisubizo by’ukuri
    • DNta gisubizo cy’ukuri kirimo

    Answer card

    Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :

    Igisubizo cy’ukuri: D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  18. 58Amategeko y’umuhandaIyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:
    • Aitara ndangamubyimba
    • Bitara ndangaburumbarare
    • Citara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga inyuma
    • DA na B byose nibyo

    Answer card

    Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:

    Igisubizo cy’ukuri: C. itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga inyuma

  19. 59Amategeko y’umuhandaUmuyobozi ubonye ko hari undi umukurikiye ashaka kumunyuraho agomba:
    • Akwegera i ruhande rw'iburyo bw'umuhanda
    • Bkongera umuvuduko
    • Cguhagarara
    • Da na c ni byo bisubizo by'ukuri

    Answer card

    Umuyobozi ubonye ko hari undi umukurikiye ashaka kumunyuraho agomba:

    Igisubizo cy’ukuri: A. kwegera i ruhande rw'iburyo bw'umuhanda

  20. 60Amategeko y’umuhandaIyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:
    • AKm 60 mu isaha
    • BKm 40 mu isaha
    • CKm 75 mu isaha
    • DKm20 mu isaha

    Answer card

    Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:

    Igisubizo cy’ukuri: C. Km 75 mu isaha

Frequently Asked

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Mategeko y'Umuhanda

Ibibazo by'ingenzi byo mu kizamini cy'agateganyo n'ibisubizo by'ukuri n'ibisobanuro byabyo.

1Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :▾
2Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:▾
3Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :▾
4Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’ikinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:▾
5Iyo umuhanda ugabanijemo ibisate bibiri kandi ugendwamo mu byerekezo byombi umuyobozi abujijwe :▾
Next Category Hub

Ibyapa byo mu Muhanda (Ibibazo 97)

Iga ibyapa biburira ibyago, ibibuza, ibitegeka, n’ibimenyetso byo ku butaka bifite amafoto yabyo.

Ready for the Real Test?

Itoze Ibibazo by'Amategeko y'Umuhanda

Practice all 101 questions in this category with instant answers, scoring, and bookmarking.